Abahinzi ba kawa bari mu mazi abira nyuma yuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) gitangaje ko kitazongera kubagenera ifumbere.

Yisangize abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko guhera mu gihembwe cy’ihinga cya mbere cya 2026, abahinzi ba kawa bazajya biyishyurira ifumbire aho kuyihabwa ku buntu nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Ibi byakozwe hagamijwe gukemura ikibazo cy’uko ifumbire yatangwaga yari nkeya, kuko buri muhinzi yahabwaga hagati ya 30% na 40% y’ifumbire akeneye, ntibanabone ahandi bayigurira. Abahinzi bakomeje gusaba ubufasha kugira ngo babone ifumbire ihagije.

Kuva ubu, abahinzi bazajya bayigura binyuze muri gahunda ya Tubura, ariko Leta izakomeza kubunganira igatanga 50% by’igiciro cy’iyo fumbire.

Abahinzi ba kawa mu Karere ka Gatsibo bavuga ko batangiye kwiyandikisha no gutumiza ifumbire buri wese akeneye. Bemeza ko bizabafasha kongera umusaruro.

Umwe yagize ati: “Mbere batwemereraga ifumbire nkeya, ariko ubu natumije imifuka ine kandi nizeye ko izahagije ku biti byanjye.”

Havugimana Diogène we yagize ati: “Ubu tuzajya tubona ifumbire yose twatumije, bitandukanye no mbere aho baduhaga nke ku buntu. Ibyo byarangiye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo nabwo bwatangaje ko bushyigikiye icyemezo cya NAEB, kuko buzatuma umusaruro wa kawa wiyongera. Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Léonard, yavuze ko abahinzi babisabye kenshi kandi babyishimiye.

Ati: “Ifumbire izaba hafi y’umuhinzi, bitume igiti kimwe cyera cyane ndetse n’umusaruro ku buso bwa hegitari wiyongere.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko mu mwaka wa 2023/2024, u Rwanda rwinjije amafaranga arenga miliyoni 839,2$ avuye mu kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi. Muri ayo mafaranga, kawa yinjije miliyoni 78,71$, naho icyayi kizana miliyoni 114,88$.

Mu myaka itandatu ishize (2017/2018 kugeza 2023/2024), ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe hanze byinjirije igihugu miliyari 4,1$, kawa n’icyayi bikaba biri mu byinjiza menshi mu bukungu bw’igihugu.

Abahinzi ba kawa bagiye kujya bigurira ifumbere

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *