GATEOFWISE.COM/18SEPT
Umujyi wa Kigali watangaje ko mu gihe Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba iri kubera mu Rwanda, kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, abagenzi bakoresha bisi rusange bazajya bishyura igiciro cy’urugendo rwose, kubera ko ibyapa bahagararaho byahinduwe.
Nk’uko byatangajwe, imihanda izakoreshwa n’amagare izajya ifungwa kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, hanyuma igakoreshwa bisanzwe mu masaha y’ijoro.
Itangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko “mu gihe cy’iri siganwa, abatega bisi bazajya bishyura urugendo rwose kuko ibyapa basohokeragaho byahinduwe.”
Ibi byahuriranye n’andi makuru yerekeye imihanda izakoreshwa mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare.

