Icyari igitekerezo cya Perezida Paul Kagame na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia cyo gushinga ishuri rigamije kurera abayobozi b’ejo hazaza ba Afurika cyabaye impamo.
Ku wa 25 Nzeri 2025, batangije ku mugaragaro amasomo y’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (ASG), ritangiranye n’abanyeshuri 51 baturutse mu bihugu 14 bya Afurika birimo u Rwanda, Ethiopia, Kenya, Uganda, Nigeria n’ibindi.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yabibukije ko ari bo Afurika yizeye, abasaba kugira indangagaciro, kwiyemeza inshingano no kubaka ibisubizo byabo ubwabo aho gutegereza byinshi ku bandi.
ASG izajya itanga amasomo ya Master’s mu miyoborere arimo Public Administration, Natural Resource Governance na Human Development. Hanateganyijwe amahugurwa y’igihe gito ndetse n’amasomo yihariye ku bayobozi basanzwe mu kazi (Executive Master’s in Public Administration).
Abayobozi b’ishuri bavuze ko intego ari ukwigisha abayobozi b’Abanyafurika bashobora guhangana n’ibibazo bya Afurika bifashishije ibisubizo by’imbere mu mugabane ariko binyuzwa mu ikoranabuhanga n’ubumenyi mpuzamahanga.
Mu gutoranya abanyeshuri, harebwa ku bushobozi n’intego zabo aho kuba ku manota gusa. Kandi n’abadafite ubushobozi bwo kwishyurira barafashwa, kuko ishuri ribona inkunga zitandukanye. Mu basaga 500 basabye, hatoranyijwe 51.
Ku ikubitiro, amasomo arimo kubera i Nyarutarama mu gihe inyubako y’ishuri iri ku Gishushu igisanwa. Mu Ugushyingo 2025 biteganyijwe gutangira gutoranya abanyeshuri bazinjira mu mwaka ukurikiraho ndetse no gufungura amahugurwa magufi.


