
Abayobozi b’Akarere ka Gisagara barasaba abashoramari b’imbere mu gihugu ndetse n’abanyamahanga gufata umwanzuro wo gushora imari muri aka karere, bakabyaza umusaruro amahirwe menshi ahari mu nzego zitandukanye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara yavuze ko aka karere gafite amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro, arimo ubuhinzi n’ubworozi, inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka, ndetse n’inganda ziciriritse zishobora gufasha abaturage kubona akazi.
Yagize ati: “Gisagara ni akarere gafite ubutaka bwera cyane, gafite amazi n’imihanda igeza henshi. Uwashora imari hano ntiyazabura inyungu. Turashaka ko abashoramari baza gufatanya natwe tugateza imbere abaturage bacu.”
Abaturage b’aka karere bavuga ko bishimira gahunda nk’izi kuko zishobora kubafasha kubona akazi, kongera ubushobozi bwabo mu bucuruzi, ndetse n’iterambere ry’akarere rigahindura imibereho yabo ya buri munsi.
Umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Save yagize ati: “Iyo habonetse ishoramari rishya hano, natwe bitugirira akamaro kuko tubona akazi, tugakora imishinga, ubukungu bwacu bukazamuka. Twifuza ko ibyo abayobozi bavuga byashyirwa mu bikorwa.”
Gisagara: Akarere gakungahaye ku buhinzi

Akarere ka Gisagara, gaherereye mu burasirazuba bw’Intara y’Amajyepfo, gafite imirenge 13, utugari 59, imidugudu 524, Gisagara ifite abaturage basaga ibihumbi 407.
Ni akarere gafite ubutaka bwera, amazi y’imigezi n’ibishanga byinshi, bigatuma kaba indiri y’ubuhinzi butandukanye.
1. Umuceri
Umuceri uhingwa cyane mu bishanga bya Mugombwa, Ndora na Mamba. Aha hashyizweho imishinga irimo uwa JICA–WAMCAB ugamije guteza imbere irigasiyo, aho hegitari zisaga 868 zikoreshwa mu buhinzi bw’umuceri, ndetse na hegitari 109 z’imboga. Amahirwe ahari ku bashoramari harimo inganda zitunganya umuceri (rice mills), ububiko (warehouses), no koroshya ubwikorezi n’isoko ryawo.
2. Kawa
Kawa ni kimwe mu bihingwa byinjiriza igihugu amadevize, kandi Gisagara ifite ikirere cyiza cyane ku misozi ihingwaho kawa. Hari coffee washing stations zishyirwaho n’amakoperative, ariko haracyenewe inganda zongerera agaciro ka kawa binyuze mu kuyitwika, kuyipakira no kuyimenyekanisha ku masoko mpuzamahanga.
3. Ibishyimbo, ibigori, imyumbati n’ibirayi
Ibi bihingwa birihingwa henshi mu karere, ari na byo by’ibanze mu mirire y’abaturage. Amahirwe ahari ku bashoramari ni ugushinga inganda zitunganya ifu y’ibigori n’imyumbati, inganda z’ibirayi (crisps/chips), ndetse no kubaka ububiko bugezweho bubasha kubika imyaka igihe kirekire.
4. Imbuto n’imboga
Gisagara ifite n’ubushobozi bwo guhinga imbuto zirimo inanasi, avoka, imyembe n’inyanya. Abashoramari bashobora gushora mu nganda zitunganya umutobe w’imbuto (juice factories), ububiko bukonjesha (cold rooms), ndetse no kohereza imbuto n’imboga ku masoko yo mu gihugu no hanze yacyo.
Inganda zishingiye ku buhinzi

Ubu mu karere harimo inganda nto zitunganya umuceri n’ifu y’imyumbati, hamwe na coffee washing stations z’amakoperative. Nyamara, abayobozi b’akarere bavuga ko izi nganda zikiri nke cyane ugereranyije n’umusaruro w’ubuhinzi uhagaragara, bityo hakaba amahirwe akomeye ku bashoramari bashaka gushora mu nganda nini n’izo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi.
Abayobozi ba Gisagara bavuga ko intego ari ugukorana n’abashoramari kugira ngo aka karere kazahinduke icyitegererezo mu bukungu n’iterambere rirambye.
ANDI MAFOTO

