Digital Trust Seal: Ikirango cyongera icyizere ku bakorera ubucuruzi kuri internet

Mu gihe ubucuruzi n’itangwa rya serivisi bikorwa hifashishijwe internet bikomeje kwiyongera mu Rwanda no ku isi, icyizere n’umutekano w’amakuru bikomeje kuba ingenzi. Ni muri urwo rwego hashyizweho ikirango cya Digital Trust Seal, gihabwa ibigo byujuje ibisabwa mu mutekano n’ubuziranenge bw’ikoranabuhanga bakoresha.Inkuru nyamukuru

Digital Trust Seal ni iki ?

Digital Trust Seal ni ikirango mpuzamahanga gihabwa ibigo n’abikorera batanga serivisi binyuze kuri internet, kikagaragaza ko ibyo bakora byizewe kandi byujuje ubuziranenge haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Iki kirango gituma abakiliya bagirira icyizere ibigo bakorana, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano w’amakuru yabo.

Mu Rwanda, iki kirango gitangwa ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) n’Ikigo gishinzwe isuzuma rya porogaramu za mudasobwa, hashingiwe ku mabwiriza mpuzamahanga y’Umuryango ushinzwe isuzuma rya porogaramu za mudasobwa (ISTQB).

Bigenda bite kugira ngo ikigo gihabwe Digital Trust Seal ?

Kugira ngo ikigo gihabwe Digital Trust Seal, kibanza gukorerwa igenzura rikomeye harebwa niba gikora mu buryo bwizewe, nta buriganya burimo kandi cyujuje ibisabwa n’amategeko. Nyuma y’iryo genzura rya mbere, RSB nayo ikora irindi genzura rya nyuma, hanyuma ikigo cyujuje ibisabwa kigahabwa icyo kirango.

Iki kirango kimara imyaka ibiri, kandi iyo ikigo kitagifite bishobora gutuma gitakaza icyizere cy’abakiliya ndetse n’amasoko, haba mu Rwanda no mu mahanga. Ku rundi ruhande, kukibona byongera amahirwe yo kubona amasoko mashya n’abakiliya benshi.

Hari ibigo byamaze kubona ko iki kirango ari ingenzi nyuma yo guhura n’imbogamizi zo kubura amasoko kubera kutagira ibyemezo mpuzamahanga byizewe. Bamwe mu bakiliya bagaragazaga impungenge ku mutekano w’amakuru yabo, nubwo software zabaga ari nziza, bigatuma ibigo bishaka Digital Trust Seal kugira ngo byongere icyizere ku bakiliya.

Kugeza ubu, mu Rwanda hamaze gutangwa Digital Trust Seal ku masosiyete arenga 16 akorera mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, uburezi, ubuvuzi ndetse n’imari.

U Rwanda kandi rwinjiye mu Muryango Mpuzamahanga ushinzwe isuzuma rya porogaramu za mudasobwa mu mwaka wa 2023, ibintu byafashije igihugu gutera imbere mu bijyanye n’ubuziranenge bw’ikoranabuhanga.

Digital Trust Seal ni kimwe mu byemezo bifasha ibigo bikorera kuri internet kwizerwa n’abakiliya no kubona amasoko mashya. Mu gihe isi igenda irushaho kwimukira ku ikoranabuhanga, kugira iki kirango bishobora kuba imwe mu ntambwe zikomeye zituma ibigo byagura ibikorwa byabyo no guhatana ku isoko mpuzamahanga.

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *