ITANGAZO RY’AKAZI
Ubuyobozi bwa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI (SACCODUMU) Koperative yo kuzigama no kugurizanya ihereye mu kare ka RUTSIRO, Umurenge wa MUSHUBATI burifuza gutanga akazi ku mwanya w’umukozi ushinzwe isanduku muri SACCO (Cashier).
Uwifuza gupiganira uwo mwanya agomba kuba ari:
- Umunyarwanda
- Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
- Kuba nta miziririzo afite
- Kuba yarize ibijyanye n’ibaruramari cyangwa amasomo bijyanye
- Aramutse afite ubunaribonye mu bijyanye nuwo mwanya byaba ari akarusho.
Ibisabwa kubifuza gupiganira uwo mwanya
- Ibaruwa yandikiwe Perezida wa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI.
- Umwirondoro wuzuye (CV).
- Fotokopi y’indangamuntu.
- Fotokopi ya Diplome Notifie.
- Icyemezo cy’uko uri ingaragu cyangwa washyingizwe.
- Kubakoze indi mirimo ahandi kuzana ikemezo cy’umukoresha we wa nyuma.
- Kugaragaza abantu 3 bakuzi neza.
Dosiye isaba akazi igomba kuba yagejejwe ku kicaro cya SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI bitarenza Ku wa 17/09/2025 inyujijwe kuri E-mail: [email protected].
Ikizamini kizakorwa ku wa 02/10/2025 saa tatu za mugitondo.
Bikorewe i MUSHUBATI