Akazi ko kwigisha muri GS ACEPER

Job in Rwanda/ Akazi mu rwanda
Yisangize abandi

GROUPE SCOLAIRE ACEPER B.P. 71

NYAMAGABE Tél.078386401

E-mail:[email protected]

ITANGAZO RY’AKAZI.

Ubuyobozi bwa G.S. ACEPER ikorera mu karere ka NYAMAGABE, buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko hari imyanya y’akazi ipiganirwa yo kwigisha mu mashuri abanza muri uyu mwaka w’amashuri 2025-2026.

Abifuza guhatanira iyo myanya bagomba kugeza ku buyobozi bwishuri ibyangombwa bisabwa cyangwa bakabyohereza kuri E-mail y’ishuri ari yo [email protected] bitarenze ku wa kane tariki 11/09/2025 saa kumi z’umugoroba.

Ibisabwa :

  • Ibaruwa isaba akazi.
  • Umwirondoro w’usaba akazi (CV);
  • Impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) mu Inderabarezi rusange mu ishami ry’amasayansi (TSM) n’ Indimi (TML).
  • Kubi aza kuvuga no kwandika neza icyongereza, hakiyongeraho n’igifaransa bikaba ari akarusho ;
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi.

N.B. Abarangije kwiga uyu mwaka w’amashuri 2024-2025 bazazana icyemezo cy’amanota bagize mu kizami cya Leta (Results slip) ndetse n’indangamano zabo z’imyaka itatu ya nyuma (S4, S5 na S6). Ikizami cy’ipiganwa kizabera ku cyaro cya Groupe Scolaire ACEPER ku cyumweru tariki 14/09/2025 saa mbiri (8h00′) za mu gitondo.

Bikorewe i Nyamagabe, ku wa 02/09/2025

BIZIMANA Ildephonse Umuvugizi wa G.S. ACEPER

Akazi ko kwigisha

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *