Akazi k’ubushoferi muri Nine United Traders LTD

Job in Rwanda/ Akazi mu rwanda
Yisangize abandi

ITANGAZO KU BASHOFERI BIFUZA GUTWARA IMODOKA ZIKURURA MURI NINE UNITED TRADERS LTD.

Ubuyobozi bwa Nine United Traders Ltd buramenyesha abantu bose bifuza akazi ku mwanya w’ubushoferi bw’amakamyo (imodoka zikururana), bafite uruhushya rw’ibinyabiziga Category E, ko bageza ibyangombwa bisaba ako kazi ku kicaro cyayo aho ikorera i Kabuga.

Usaba akazi agomba kugaragaza ibyangombwa bigizwe nibi bikurikira:

  1. Kuba ari umunyarwanda/umunyarwandakazi.
  2. Ibaruwa isaba akazi.
  3. Umwirondoro we (nibura uriho abantu 3 bamuzi muri ako kazi).
  4. Kopi y’indangamuntu.
  5. Kopi y’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Category E).
  6. Kopi y’urwandiko rwabajya mu mahanga (Passport/Laissez-Passer).
  7. Icyangombwa kigaragaza ko atakatiwe (Criminal Record).
  8. Kuba afite impamyabushobozi iyo ariyo yose cyane cyane muri (Mechanics).
  9. Icyemezo cy’umukoresha wanyuma.
  10. Kuba afite ubuzima buzira umuze.

ICYITONDERWA

  • Usaba akazi agomba kuba afite uburambe bw’imyaka itatu(3) mu mwuga wo gutwara ibinyabiziga (imodoka zikururana).
  • Usaba akazi agomba kuba afite hagati y’imyaka 25 kugera kuri 49.
  • Usaba akazi agomba kuba yiteguye gukorera aho ariho hose, mu gihugu no hanze y’igihugu.
  • Usaba akazi agomba kuba izi neza ururimi rw’igiswahili.

Kubindi bisobanuro hamagara:

0787388905/ 0788319013/ 0788319014


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *