Ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru ryari iry’umutekano muke muri Israel na Iran, aho ibihugu byombi byasubiranyemo bikomeye. Iran yohereje ibisasu bikomeye ku mijyi ya Tel Aviv na Haifa, aho igisasu kinini cyagwiriye inyubako ndende zicumbikira abaturage mu gace ka Bat Yam muri Tel Aviv, gihitana abantu 6, abandi barenga 200 barakomereka.
Mu mujyi wa Haifa, ibisasu byibasiye uruganda rutunganya peteroli, narwo rusenyuka burundu. Amakuru atangazwa na The Jerusalem Post avuga ko ibi bitero byahitanye abantu 10, hakomereka abandi 250.
Israel na yo ntiyicecekeye,kuko yahise igaba ibitero bikomeye mu bice bitandukanye by’igihugu cya Iran, yibasira ahabikwa intwaro z’ubumara (nuclear ). Ingabo za Israel (IDF) zasohoye ubutumwa busaba abaturage ba Iran kwitandukanya n’ahari ibikorwa bya gisirikare.
Iran ntabwo yatangaje umubare nyawo w’abapfuye muri ibyo bitero bya Israel byo ku munsi wa kabiri. Ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko Iran iri kwirwanaho kandi ko niba Israel ihagaritse ibitero, na Iran izahagarika kuyirasaho.
Israel yatanze impuruza y’uko ibintu bishobora gukomeza kuba bibi, ivuga ko igiye guhangana n’ibikorwa byose bya gisirikare bya Iran, inasaba abaturage kwirinda kwegera ahantu h’ubwoko ubwo ari bwo bwose hahurira n’ibikorwa bya gisirikare.
Operation Rising Lion: Ibitero Bimaze Gutera Indi Ntera Hagati ya Iran na Israel
Ku wa Gatandatu saa 23:54, Iran na Israel byinjiye ku munsi wa kabiri wo guhinduranya ibisasu bikomeye. Israel yatangiye igitero cyiswe “Operation Rising Lion”, igaba ibisasu ku butaka bwa Iran.
Iran nayo ntiyicaye ubusa – igitero cyayo cyarimo drones ndetse n’ibisasu byihuta kurusha amajwi bigera ku 100. Bimwe byarasiwe mu kirere, ibindi bigwa ku butaka bwa Israel, cyane cyane mu mijyi ya Haifa na Tel Aviv.
Ubuyobozi bwa Haifa bwatangaje ko nta gisasu cyaguye mu mujyi, ariko ibisigarira byabyo byabonetse henshi. Nta muntu wahaburiye ubuzima.
Mu gace ka Galilee y’Iburengerazuba, Magen David Adom yatangaje ko umugore umwe yahitanywe n’igitero cya Iran, abandi 14 barakomereka. Kugeza icyo gihe, Israel yari imaze gutangaza ko abantu 3 bapfuye, muri Operation Iran yise “True Promise III”.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko Iran itazaganira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’intwaro z’ubumara mu gihe Israel ikomeje ibitero kuri Iran. Yongeyeho ko Iran izihorera bikomeye mu gihe ibyo bitero bikomeje.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, nawe yavuze ko Israel izakomeza kugaba ibitero kugeza igeze ku ntego zirimo gusenya ibikorwa remezo bya gisirikare na laboratwari z’itwaro z’ubumara muri Iran.
Israel kandi yemeje ko abasirikare bakuru ba Iran barenga 30 bamaze gupfa, barimo n’abagaba b’ingabo. Yanasenye ububiko bunini bwa peteroli ahitwa Shahran, hafi y’umurwa mukuru Tehran.