RURA yasabye ko iterambere ry’igihugu rihuzwa n’iyongerwa ry’ibikorwaremezo by’itumanaho
Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles, yavuze ko iterambere ryihuta cyane mu gihugu, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, rigomba kugendana n’izamuka ry’ibikorwaremezo by’itumanaho kugira ngo hirindwe ibibazo by’ihuzanzira. Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, Gahungu yagaragaje ko uko umujyi waguka ari ko hagomba kwiyongera iminara n’ibindi bikorwa bifasha mu gutanga ‘network’. Avuga…
