Mu busanzwe amazina ye ni Alvaro Morte Antonio Garcia, yabonye izuba tariki ya 23 mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka w’i 1975 avukira mu gihugu cya esipanye mu gace ka Algrecias, ni mu mujyi wa Cadiz mu majyepfo y’Igihugu cya Esipanye. Kuri uyu munsi afite imyaka 50 ya mavuko.
Mu rugendo rwe rwa mashuri, abanza yayize ku ishuri ribanza ry’ubugeni rya Cordoba riherereye mu majyepfo ya Esipanye, Nyuma yaho professor yaje gukomeza amashuri yisumbuye aho yize ibijyanye n’itumanaho. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye Professor yagiye kwiga ibijyanye.
Yagiye kwiga ibijyanye n’ubuvanganzo mu ishuri rya Escuela Superie de Arte Dramatico de Cordoba aho yahasoreje amasomo ye mu 1999, kuri iri shuri yaje kuhabonera buruse imwemerera kujya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Tampere mu gihugu cya Finland.
Mu mwaka w’i 2011 Alvaro Morte cyangwa se Professor yaje gupimwa bamusangamo kanseri mu itako ry’ibumoso gusa nyuma y’igihe ari mu bitaro yaje kuvurwa arakira neza. Ubwo yari amaze gukira kanseri mu mwaka w’i 2012 yaje guhita akina muri filime nayo yamenyekanye Yitwa Bandolera.
Nubwo uyu mugabo yamamaye ubwo yakinaga nk’umukinnyi w’Imena muri filime Lacasa de papel, gusa ntabwo ariyo filime ya mbere yakinnyemo kuko muri 2007 aribwo yagaragaye muri filime ku nshuro ya mbere iyo filime ikaba yitwa Lola La Pelicula aho yakinnye muri iyi filime yitwa Rafael.
Nyuma yaho yakinnye mu zindi nka El Secreto de puerte Viejo mu mwaka w’i 2014 yakinnyemo yitwa Lucas, n’izindi zigiye zitandukanye.
Nyuma yaho mu mwaka w’i 2017 Professor yaje guhura na Alex Pina amubwirako ashaka kumukinisha muri filime yarimo ategura yitwa Lacasa de Papel.
Alex Pina yamubwiyeko ashaka umugabo ukuze , ufite imisatsi myinshi kandi wakina agaragara nk’umunyabwenge bihambaye. Professor yaje kubyemera maze ibyakurikiyeho ni byo mu Cyesipanyolo bavuga ngo El Resto Es Historia mu Kinyarwanda kinoze bakavuga ngo ibyakurikiyeho ni Amateka.
Nyuma yuko iyi filime isohotse Professor yarakunzwe ku rwego ruhambaye bitewe n’uburyo yayikinnyemo agaragara ari umuhanga mu gupanga, gukoresha amayeri ndetse n’ubwenge bwinshi mu kwiba Banki afatanyije n’itsinda rye ryarimo abarimo Andrés de Fonollosa uzwi nka Berlin, n’abandi.
Mu rugendo rwe nk’umukinnyi wa filime yatwayemo ibihembo bitandukanye birimo nkicyo yatwaye muri 2019 nka Best actor mu bihembo bya Union Awards, 2020 Best actor muri Platino Awards, 2020 Best actor muri Zapping Awards, 2021 Best Actor muri Ondas Awards, n’ibindi byinshi.
Nyuma yo gukina muri filime ya Lacasa de Papel , uyu mugabo yakinnye mu zindi filime zirimo; Immaculate, Lost and Found , The wheel of time, n’izindi nyinshi.
Hirya ya sinema kuri uyu munsi Professor ni umwarimu muri kaminuza ya Tampere mu gihugu cya Finland aho yigisha ubuvanganzo ibi akaba abifatanya no gukina filime. ikindi kandi akaba avuga neza indimi ebyiri arizo icyesipanyolo ndetse n’icyongereza.
Hirya yibi byose Professor arubatse , yarushinze n’umufasha we Bianca Clemente ndetse Imana yahaye umugisha urugo n’urukundo rwabo aho bafitanye abana babiri b’impaga Julieta na Leon.
Umutungo we kuri uyu munsi ukaba ari miliyoni 10$ ni ukuvuga miliyari 14Frw.