Samuel Eto’o yongeye gujya mu mazi abira

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroon, Samuel Eto’o, ashobora guhagarikwa imyaka itanu mu mupira w’amaguru kubera gukoresha umutungo nabi wa FECAFOOT, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ayoboye. Uyu mugabo muwo yari yafatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ashinjwa ibyaha bijyanye no gutega ndetse na ruswa yakoze mu bihe bitandukanye. Samuel Eto’o yaje kujurira mu rukiko…

Soma inkuru yose

Rayon Sport igiye kugarura Bakame nk’umunyezamu

Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wabaye umunyezamu ukomeye muri Rayon Sports, yongeye kuyisubiramo nk’umutoza w’abanyezamu mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26. Rayon Sports FC ikomeje kwiyubaka igerageza kureba uko izitwara neza mu mwaka utaha mu marushanwa y’imbere mu gihugu ndetse na CAF Confederation Cup. Muri iyi myiteguro harimo no gusinyisha abatoza bashya, aho nyuma ya Afahmia Lotfi…

Soma inkuru yose

PSG yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda yatangije irerero i Los Angeles

Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda yatangije ku mugaragaro Irerero ryigisha ruhago mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California. Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ibirori byo gufungura ku mugaragaro iri rerero byitabiriwe na Valliere Sheja, ushinzwe itumanaho muri RDB ndetse binitabirwa n’Umunyabigwi wa PSG, Grégory Van…

Soma inkuru yose

APR FC yatandukanye n’abakinnyi batandatu

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwatangaje ko iyi kipe itazakomezanya n’abakinnyi batandatu barimo Victor Mbaoma na Taddeo Lwanga. Mbere yo kwinjiza abakinnyi bashya, APR FC, yatangiye gutandukana n’abo itazakomezanya na bo. Ikipe y’Ingabo ibicishije ku rukuta rwa X, yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi batandatu. Aba barimo Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma, Ndayishimiye Dieudonne, Kwitonda Alain Bacca, Nshimirimana Ismail Pitchou…

Soma inkuru yose

M23/AFC yahaye gasopo ingabo z’Abarundi

Umuyobozi w’Umutwe wa M23 mu rwego rwa Politiki, Bertrand Bisiimwa, yaburiye Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC ko zikwiriye gutaha, azibutsa ko iyo abantu barwanira uburenganzira bwabo, nta kintu na kimwe cyo guhomba baba bafite. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku Cyumweru mu Mujyi wa Goma, cyagarutse ku ishusho rusange y’ibice M23 imaze gufata kuva…

Soma inkuru yose

Lamine Yamal agiye guhabwa nimero ya Messi

Umukinnyi ukiri muto w’Umunyasipanye, Lamine Yamal, aravugwaho kuzahabwa nimero y’icyamamare Lionel Messi muri FC Barcelona, nyuma yo kugirana amasezerano mashya y’igihe kirekire n’iyi kipe. Amakuru atangazwa n’urubuga Memorabilia1899.co aravuga ko Yamal, ufite imyaka 17, azashyira umukono ku masezerano mashya azamara igihe kirekire muri Nyakanga ubwo azaba yujuje imyaka 18. Ayo masezerano azaba arimo ingingo yo…

Soma inkuru yose

Umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports uzakomereza ku munota wari ugezeho

Komisiyo y’Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FEWAFA) yanzuye ko umukino Bugesera FC na Rayon Sports wahagaze utarangiye kubera umutekano muke, uzongera gukinwa ku wa Gatatu ugakomereza ku munota wa 57 wari ugezeho. Uyu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025. Umukino…

Soma inkuru yose

Basketball: U Rwanda mu itsinda rikomeye mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abagabo yisanze mu itsinda rya Gatatu hamwe na Nigeria, Guinea na Tunisia mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027 iteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2025. Tombola igaragaza uko amakipe azahura mu matsinda yabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, muri Al Hazm Mall i Doha…

Soma inkuru yose

Amafoto: Dore ibitego byiza APR inyagiye Rayon sport.

APR FC yahiritse Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro urugendo rw’imyaka 8 rurahagarara. APR FC yahiritse Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro urugendo rw’imyaka 8 rurahagarara APR FC yatsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ihita yegukana iki gikombe cya 2025 ku nshuro cya 14 nyuma y’imyaka 8 itazi uko gisa. Ni mu mukino wakinwe…

Soma inkuru yose

Seninga Innocent wahagaritwe na Etincelles FC yahakanye ibyo kunywa amayoga

Kuri uyu wa kane, Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwahagaritse by’agateganyo Umutoza Mukuru Seninga Innocent, kubera imyitwarire mibi, aho binavugwa ko yafashe ibisindisha akanava mu mwiherero utegura umukino wa Musanze FC adasabye uruhushya. Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025, bivugwa ko ari bwo Seninga yafashe ibisindisha bikabije, ntibyarangirira aho ahita asohoka…

Soma inkuru yose

Visit Rwanda: U Rwanda na Atletico Madrid basinye amasezerano yo kwamamaza

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ndetse n’ikipe y’umupira w’amagaru mu cyiciro cya mbere muri Esipanye (Atletico Madrid) binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda bemeje ko basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kumenyekanisha ubucyerarugendo bw’u Rwanda. Ibi bikubiye mu itanganzo “RDB” yashyize hanze kuri uyu gatatu tariki 30 Mata 2025 aho ikipe ya Atlético Madrid izajya imenyekanisha ubucyerarugendo bw’u…

Soma inkuru yose

UEFA CL: PSG itsindiye Arsenal iwayo, itera intambwe igana ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Paris Saint-Germain yatsindiye Arsenal FC iwayo igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza cya UEFA Champions League, wabaye mu ijoro ryo ku wa 29 Mata 2025 itera intambwe ya mbere yerekeza ku mukino wa nyuma. Muri uyu mukino wabereye wabereye kuri Stade ya Emirates, ku munota wa gatatu wonyine, Ousmane Dembélé yafunguriye…

Soma inkuru yose

Umutoza Gatera Moussa ntiyemera icyatumye ahagarikwa nyuma yo gutsindwa n’APR FC

Ku wa 28 Mata 2025, ni bwo ubuyobozi bwa Rutsiro FC, bwasohoye Itangazo rivuga ko bwamaze guhagarika umutoza, Gatera Moussa n’umunyezamu, Matumele Monzobo igihe gisigaye ngo shampiyona irangire. Muri iri tangazo, bavuga ko aba bombi bahagaritswe kubera umusaruro nkene wagaragaye ubwo APR FC yatsindaga iyi kipe ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona….

Soma inkuru yose

Rayon yahahwe amafaranga ngo yemere gukina umukino yari yarahiriye kutawukina

Mu Cyumweru gishize, ni bwo umukino wahuzaga Mukura VS na Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro, wasubitswe kubera ibura ry’urumuri ruhagije muri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Gikundiro yahise yandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, igaragaza ko ikwiye Ubutabera ikipe ya Mukura igaterwa mpaga. Mu guca uru rubanza, Ferwafa, yahisemo kuvuga ko umukino ugomba gusubirwamo uhereye…

Soma inkuru yose

“Nabaye mayibobo muri Tanzania” Amagambo ya Evariste NDAYISHIMIYE.

Perezida Evariste NDAYISHIMIYE yatangaje ko yabaye mayibobo ndetse akaniba mudasobwa muri Ambasade y’u Burundi yari iherereye muri Tanzania. Abinyujije mu kiganiro yakoranye n’umuyoboro wa youtube witwa “Intumwa” Evarisite NDAYISHIMIYE yagaragaje ubuzima bugoye yanyuzemo ubwo yari yoherejwe nk’intumwa yo ku ganira na Leopard NYANGOMA wabarizwaga mu nyeshyamba rya CNDD-FDD. NDAYISHIMIYE avuga ko yageze Tanzania akananirwa kumvikana…

Soma inkuru yose