CHANCEN na HEC Bafatanya mu Guteza Imbere Ireme ry’Uburezi mu Mashuri Makuru na Kaminuza

Yisangize abandi

CHANCEN International yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashuri Makuru (HEC) agamije guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Ubu bufatanye bugamije gufasha kaminuza kongera ubushobozi mu guha abanyeshuri uburezi bufite ireme no gushyigikira gahunda zifasha urubyiruko kubona akazi. Ni uburyo bwo gusangira ubumenyi, gushyiraho amahugurwa, gutanga ubufasha bwa tekiniki, no guteza imbere uburyo bugezweho bwo kugenzura abanyeshuri kugira ngo bahabwe ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Impande zombi kandi zifatanya mu gushishikariza urubyiruko kongera ubumenyi no kubahuza n’isoko ry’umurimo hagamijwe iterambere ryabo. Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 29 Nzeri 2025.

CHANCEN International ifasha abanyeshuri kwishyurirwa amafaranga y’ishuri, aho bazajya bishyura nyuma yo kurangiza kwiga, nk’uko Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Batya Blankers, abisobanura.

Yagize ati: “Ubufatanye bwa CHANCEN International na HEC bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi, kongerera ubushobozi abanyeshuri n’abakora mu burezi, no gufasha mu kurandura ubushomeri bw’urubyiruko hashingiwe ku bumenyi bahawe. Nta munyeshuri n’ubwo bitishyura atarabona akazi.”

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Kadozi Edward, yashimangiye ko aya masezerano ashyiraho ubufatanye hagati y’ibigo byombi mu guteza imbere uburezi no gushyigikira iterambere ry’urubyiruko.

CHANCEN International ifite icyicaro gikuru mu Rwanda, ikorera kandi mu bindi bihugu bya Afurika birimo Kenya, Ghana, na Afurika y’Epfo. Kugeza ubu, CHANCEN yishyuriye abanyeshuri barenga 4,500 kwiga mu Rwanda, kandi hafi 2,000 muri bo batangiye kwishyura binyuze mu masezerano yo gusangira inyungu azwi nka Income Share Agreement (ISA).


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *