Diamond ni umwe mubitabiriye ubukwe bwa Juma Jux.

Share this post

Umuhanzi Diamond abicishije kur’ubuga rwe rwa Instagram yagaragaje ko yishimiye kwitabira ubukwe bw’umuhanzi Juma Jux bakoranye indirimbo ebyiri.

Juma jux yakoranye ubukwe n’umukobwa witwa Priscilla Ajoke Ojo, ubu ni ubukwe bwababaye ku wa 17 Mata 2025. Bwabaye mu bice bibiri, ubwa mbere bwabereye muri Tanzania naho igice cya kabiri kirimo gusezerana mu idini ya Islam ndetse no gusezerana imbere y’amategeko byabereye muri Nigeria.

Mu kubara inkuru y’urukundo rwe na Juma Jux, Priscilla Ajoke Ojo yavuze ko byose byatangiriye i Kigali muri hoteli atashatse gutangaza amazina, Juma Jux yasabaga nimero uyu mukobwa wo muri Nigeria. Ojo yavuze ko yabanje kwirengagiza uyu muhungu ariko nyuma bakaza guhuza.

Ku rundi ruhande, Juma Jux nawe avuga ko uyu Ojo akimara kwinjira mu buzima bwa Juma Jux yahise abona ko ariwe Imana yamuremeye, akomeza avuga ko yahise yiyemeza kumugira umugore we. Juma yakomeje avuga ko yubaha umuco w’umugore we, akubaha igihugu cya Nigeria, akubaha ababyeyi b’umugore we. Arangiza avuga ko yizeye ko urugo rwabo ruzaba umugisha.

Diamond nk’umwe mubatashye ubukwe bwa Juma Jux yavuze ko yashimishijwe n’intambwe yatewe n’umuhanzi mugenzi we


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *