Ubwo Joseph Kabila aherutse gusura Goma, leta ya Congo yatangiye gushaka impamvu kuri uyu wahoze ari perizida wa Congo. Ubu ikigezweho ni uko ari gushijwa kugambanira igihugu ndetse no kuyobora M23/AFC. Minisiter w’ubutabera Matamba aherutse gusaba ko Kabila yakamburwa ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe, Perizida wa Sena Michel Sama Lukonde yahise atangaza ko iki kifuzo cya Sena kirimo gusuzumwa.
FCC yamaganye ibi birigukorerwa Kabila, aho yatangaje ko kumukurikirana byaba ari ukwica itegekonshinga kubera ko ubu Kabila ni Senateri.
FCC yahise isohora itangazo rigira riti:
FCC yamaganye icyemezo cya Leta ya RDC kuri Kabila, isobanura ko gukurikirana uyu munyapolitiki usanzwe ari Senateri binyuranyije n’uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga”
Kabila ntahwema kugararagaza ibirego bya Leta ya Congo bidafite ishingiro.