Mu Karere ka Rusizi, mu murenge wa Miyove abagabo 6 bagwiriwe n’ikirombe. Byamaze kwemezwa ko 3 muri bo bitabye Imana, mu gihe umugabo umwe yacitse akaguru na we bikaba bikekwa ko yaba yitabye Imana.
Iri sanganya ryabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane, ubwo imvura y’amahindu yangwaga igasanga aba bagabo mu kirombe barimo gucukura maze kikabagwira.
Abaturage batangaje ko iki kirombe cyari cyarafunzwe n’ubuyobozi bwa Gicumbi nyuma yo kugwira umusore nawe agahita yitaba Imana. Ntabwo by’umvikana rero uburyo abandi baturage baca murihumye abayobozi,ariko bamwe mu baturage bavuga ko abayobozi b’inzego zibanze baba bazi amakuru yaba bacukura bakabakingira ikibaba ( Bakanga kubabuza). Umuturage umwe yagize ati:
” Umwe mu bagwiriwe n’ikirombe ni mubyara wange, nagiye kumva mu masaha ya 6:00 Pm ngo ‘abantu bagwiriwe n’ikirombe’, ariko ikigaragara cyo ni uko abayobozi b’isibo baba babizi kuko nta kuntu umuntu yacukura mu isibo yawe utabizi”.
Bamwe bakavuga ko aba bayobozi b’inzego zibanze barya ruswa kugira ngo bemerere aba baturage gucukura ahantu hafunzwe.
Ubuyobozi butandukanye bwageze aha hantu habereye habereye ibi byago kugira ngo butabare aba baturage. Gusa umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza ya baturage mu karere ka Gicumbi MBONYINTWARI JMV, we ntiyabashije kuboneka. Ku murongo wa telephone yagiriye inama abaturage yo kutishora mu bucukuzi butemewe, yanasabye abaturage kuba ijisho rya begenzi babo. Yatanze ikifuzo cy’uko Rwanda Mining Board yakongera Company zicukura muri ibi birombe ibi bikaba byagabanya ikibazo cyabishora muri ubu bucukuzi.
Biravugwa ko urubyiruko rwacicirije amashuri yarwo arirwo rukunda kwishora muri ibi bikorwa, aha rero ni ho bisaba ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo iki kibazo gikemuke.