ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MU ISHURI RIKURU RYIGISHA UBUMENYINGIRO N’IKORANABUHANGA (RWANDA POLYTECHNIC), MU MWAKA W’AMASHURI 2025.
Ubuyobozi bw’ ikigo gishinzwe amashuri makuru mu Rwanda (Higher Education Council) buramenyesha abanyarwanda barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye muri 2024 bakaba bifuza gusaba inguzanyo yo gutangira kwiga umwaka wa mbere mu ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (Rwanda Polytechnic) mu mwaka w’amashuri 2025, ibi bikurikira:
Gusaba inguzanyo bizakorwa guhera tariki ya 10/07/2025 kugeza ku ya 20/07/2025, Nyuma y’ayo matariki nta busabe bw’inguzanyo buzakirirwa.
Usaba inguzanyo agomba kuba yaramaaze kwemererwa umwanya (admission) muri “Rwanda Polytechnic”.
Reba izindi nkuru zacu hano
Gusaba inguzanyo bikorwa hakoreshejwe umurongo wa interneti hanyuma ugakurikiriza amabwiriza.
Usaba inguzanyo agomba kuzuza neza amakuru yose asabwa. Ubusabe bwujuje nabi cyangwa butujuje ibisabwa ntabwo buzasesengurwa.
Ahemerewe gusaba inguzanyo ni abarangije amashuri yisumbuye muri 2024 gusa, cyangwa barahawe “equivalence” ya NESA yerekana ko barangije muri 2024 ku bize hanze cyangwa abize muri porogaramo zo hanze.
Abafite “equivalence” basabwa kuzuza neza amakuru yabo harimo numero y’indangamuntu, numero ya “equivalence” (ahuzwawe index number), n’andi makuru yose yasabwe.
Bikorewe i Kigali ku wa 09/07/2025
Dr. Edward KADOZI
Umuyobozi Mukuru
Website: www.hec.gov.rw
Email: [email protected]
Call Centre: 0786823101