Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko nubwo inganda zigira uruhare mu guteza imbere ubukungu no gutanga akazi, bitari bikwiye ko zimwe zikoresha abantu badafite ubumenyi mu byo zikora kandi zikahemba amafaranga make cyangwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yabitangaje ku wa 20 Ukwakira 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagaragaje ibicuruzwa bitemewe byafashwe muri Operation Usalama, harimo n’ibyakorwaga n’inganda zafunzwe.
ACP Rutikanga yavuze ko mu nganda zafunzwe harimo izakoraga ibinyobwa ariko zitarimo abakozi b’inzobere mu gutunganya ibiribwa.
“Abakora muri izo nganda nta n’umwe wize ibijyanye no gutunganya ibiribwa. Bakora batabizi kandi bahembwa intica ntikize. Benshi barakoresha abantu batamenya n’uburenganzira bwabo,” yasobanuye.
Inganda zafunzwe zirimo:
- Joyland Company Ltd, ikoreraga Mageragere (Nyarugenge), yatunganyaga umutobe witwa Salama ndetse ikanenga ibikoresho byoza amasafuriya.
- Skyblue Ltd, ikorera Gasabo, yengaga ikinyobwa kitwa Intwali; yafunzwe kubera umwanda ukabije. Nyirayo ni Ntwali Albert.
- NI&P Ltd, ya Nizeyuhoraho Pierre, yakoreraga Nyarugenge, yafunzwe nyuma yo gufatirwa icuruzwa ry’ikinyabutabire cya ethanol gikoreshwa mu kwenga inzoga mu buryo bwa magendu, nyirayo ahita atoroka.
- Uruganda rwa Sebahinzi Emile, ruvanga ibinyabutabire bitemewe akabyita inzoga, narwo rwarahagaritswe.
ACP Rutikanga yavuze ko zimwe muri izo nganda zagaragaje uburangare bukomeye mu kwita ku buzima bw’abakozi, kuko hari aho basanzemo ibidukikije bihumanye n’abakozi badafite ibikoresho by’ingenzi byo kwirinda.
“Byari bigaragara ko ahakorerwa harimo umwanda n’ibidukikije bishobora kwangiza ubuzima. Nta buryo bwo kwirinda abakozi bari bafite kandi benshi bararaga ahantu habi,” yavuze.
Yongeyeho ko nubwo bamwe muri abo bakoresha bavuga ko basora, usanga bikemangwa kuko bakoresha imashini z’imisoro zitemewe n’amategeko.
Yaburiye ko ibicuruzwa nk’ibyo bihumanye bigira ingaruka ku buzima bw’ababirya n’ababinywa, bigatera indwara zidakira nk’indwara z’igifu na diyabete, ndetse bigasiga urubyiruko rwangiritse mu mitekerereze.
“Usigaye usanga umwana muto arwaye diyabete cyangwa igifu. Ibi biterwa n’ibiribwa n’ibinyobwa bibi nk’ibi bitemewe. Bigira ingaruka ku mbaraga z’igihugu n’ahazaza h’urubyiruko,” yavuze.
ACP Rutikanga yanatangaje ko hari abacuruza ibiribwa bitemewe bafatanywe n’abana b’inzererezi babakuraga i Nyabugogo bakabaha akazi mu buryo bwo kubakoresha uko bashaka, nta burenganzira bafite.
Yasoje yibutsa ko Polisi izakomeza ibikorwa byo kugenzura no gufunga inganda cyangwa ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko bigamije kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa.

