Imineke ni zimwe mu mbuto zikunzwe Kandi ziboneka ahantu henshi cyane ku Isi. Uretse uburyohe bwayo butuma abantu benshi bayikunda, burya yifitemo n’irindi banga rikomeye tutarenza ingohe.
Muri iyi nyandiko ngiye kukubwira akamaro k’imineke, ibi biratuma uyikunda kurushaho.
1. Imineke igabanya ibiro.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Frontiers in Health bugaragaza ko imbuto z’ifitemo fibure (Fiber), ibi bivuze ko kurya imineke ari amahitamo meza igihe ushaka kugabanya ibiro. Muri rusange umuneke umwe ubonekamo garama 3 za fiber, urumva ko izi fiber atari ncyeya.
2. Imineke igabanya ibyago byo kurwara umutima.

Abahanga bavuga ko igihe wabwiwe ko ufite ibyago byo kurwara umutima ushobora kongera ingano y’imineke urya maze ukigabanyiriza ibyago byo kurwara umutima. Ubundi imineke igizwe na Potassium nyinshi, aho ubushakashatsi bugaragaza ko umuneke umwe uba ukubiyemo nibura miligrama 422, zingana 9% by’izo umuntu yakariye.
3. Imineke yongera imbaraga.

Ikigo kitwa The international Journal of food properties cyatangaje ko iminike ikunguhaye kuri vitamins B, Kandi iyi vitamin iza mu myanya y’imbere mu gutanga imbaraga z’umubiri.
4. Imineke yongera amahirwe yo kutarwara indwara zidakira.

Iyo uzengurukije amaso mu bushakashatsi bwa International Journal of food na Food Science & Nutrition ubonako bimwe mu bitangaza iminike ikora abantu batazi ari ukugira uruhare mu kongera amahirwe yo kutarwara indwara zidakira nka Kanseri y’ibere na Kanseri y’umwijima. Ibi biterwa n’uko imineke iba yifitimo ibinyabutabire bya anticancer.
5. Imineke ishobora kugabanya “Stress”.

Inkuru dukesha Times of India igaragaza ko Imineke yifitemo ibyitwa Tryptophan, na Amino acid umubiri wifashisha uhinduramo serotonin Bakunze kwita “Isoôko y’ibyishimo”, iyi igira uruhare mu kugabanya Stress ndetse no kongera akanyamuneza.