GATEOFWISE.COM
Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) imaze igihe kitari gito itumvikana ku mirongo yayo isanzwe ikoreshwa, uretse gusa ibiganiro ikomeje gusakaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko iyi radiyo izamara hafi ukwezi idasubiye ku murongo, nyuma y’uko mu mpera za Kanama 2025 yatangiye guhura n’ibibazo by’itumanaho. N’ubwo byigeze gukemurwa inshuro ebyiri mu ntangiriro za Nzeri, ikibazo cyakomeje kugaruka, bituma kuva mu cyumweru cya mbere cya Nzeri kugeza ubu radiyo itongeye kumvikana.
Umuvugizi wa UR, Kabagambe Ignatius, yavuze ko ikibazo cyatewe n’icyuma gihuza studio n’iminara (Studio Transmitter Link) cyangiritse. Yemeje ko ubu bagiye kugisimbuza, ariko kubera ko kitaboneka mu Rwanda byasabye ko gitumizwa mu Butaliyani, aho gishobora kugera mu byumweru bibiri cyangwa bitatu.
Kabagambe yavuze ko icyo cyuma gishya gifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 50 Frw, ariko ikibazo si ubushobozi bw’amafaranga, ahubwo ari uko gitumizwa mu mahanga. Yongeraho ko gitegerejweho no gukemura ibibazo byatumaga Radiyo Salus itumvikana neza mu bice bimwe.
Yanaboneyeho gusaba imbabazi abakurikirana iyi radiyo ndetse n’abanyeshuri bayikoresha mu masomo yabo ya buri munsi.
Si ubwa mbere Radio Salus ihura n’ibi bibazo, kuko mu 2010 ndetse na 2011–2012 yigeze kumara amezi menshi itumvikana bitewe n’ibyuma byayo byangiritse.
Radio Salus yashinzwe mu 2005 muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (ubu UR Huye Campus), hagamijwe gufasha abanyeshuri biga itangazamakuru kubona aho bitoza umwuga.