Inguge zafashwe ziri kwinywera agahiye (Inzoga).

Share this post

Itsinda ry’abashakashatsi bo mu Bwongereza batangaje ko bafite amashusho y’inguge ziri gusangira agahiye (Inzoga).

Abashakashatsi ba Kaminuza ya Exeter, batangaje ko camera zabo zashyizwe muri pariki ya Cantanhez iherereye muri Guinea Bissau zafashe amashusho y’inguge zisangira ibiribwa birimo ethanol.

Aba bashakashatsi bagaragaje ko impamvu inguge zinywa Inzoga ntaho itandukaniye ni y’umuntu unywa Inzoga.

Ubusanzwe, tuziko Inzoga zivubura umusemburo wa Dopamine na Endorphins [iyi ni imisemburo itanga ibyishimo].

Wa mugani w’umunyarwanda wavuze ko karyoha gasangiwe, “ngo gusangira agasembuye bikuza ubushuti bw’abantu. Umushakashatsi Anna, yibajije niba inguge nazo zinywa agasembuye zishaka ibyishimo cyangwa gukuza ubushuti hagati yazo.

Abamdi bashakashatsi bibajije impamvu izi nguge zasangiraga izi mbuto aho kuzirya zidasangiwe. Umushakashatsi Hocking asubiza iki kibazo yagize ati:

“Inguge ntabwo zisangira ibyo kurya buri gihe, kuba zarasangiraga imbuto ziririmo ethanol, byaba bigaragaza gusangira byakorwaga n’abantu mu myaka myinshi ishize”.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *