Kuri uyu wa 08 Gicurasi 2025, Amb NDUHUNGIREHE yakiriye mugenzi we wa Denmark Bwana Amb Brigitte Nygaard Markussen wa Denmark.
Ubusanzwe u Rwanda na Denmark bifitanye umubano wihariye, dore ko abayobozi b’ibihugu byombi badasiba gusangira ibitekerezo. Urugero ni mu 2024, aho Gen (Rtd) James KABAREBE yakiriye Amb wa Denmark mu Rwanda Madamu Signe.
Sibyo gusa, kubera ko mu 2014 Denmark yashyikirije u Rwanda Emmanuel MBARUSHIMANA ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uwo mwaka mu 2018 Denmark yongeye kohereza Wanceslas TWAGIRAYEZU.
Kuri iyi nshuro abayobozi bombi baganiraga ku ikibazo cy’umutekano muke umaze iminsi ugaragara muri Congo (DRC).