GardaWorld Rwanda Ltd irifuza gutanga akazi ko gucunga umutekano ku bantu bose babyifuza kandi bujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari umunyarwanda
- Kuba afite imyaka 21 kandi atarengenje 45
- Kuba yarize byibura amashuri 3 y’isumbuye (S3) kuzamura
- Kuba ari inyangamugayo
- Kuba ashobora gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, Igifaransa cyagwa Icyongereza.
ABAFUZA AKA KAZI BAZAZANA IBYANGOMBWA BIKURIKIRA
- Ibaruwa isaba akazi
- Indangamuntu y’umwimerere
- Fotokopi 3 z’indangamuntu z’abantu bazi ko ari inyangamugayo (Bafitanye isano rya hafi ni akarusho)
- Icyemezo k’imyitwarire myiza gitangwa na RIB
- Icyemezo cy’uko atakatiwe n’inyiko
- Icyemezo cy’amashuri yize.
IKITONDERWA: Abifuza aka kazi bazazana ibyangombwa aho GARDAWORLD ikorera amahugurwa Kicukiro-Nyanya haruguru y’ikigo bategeramo imodoka. Dukora buri munsi mu minsi y’akazi, guhera saa mbili (8:00 Am) kugeza saa kumi (4:00 Pm)
Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri nemero zikurikira:
O738177052
0786850560