Kasia Niewiadoma, wegukanye Tour de France 2024, yanyuzwe n’urukundo yahawe n’Abanyarwanda

Yisangize abandi

Umunya-Pologne Katarzyna Niewiadoma-Phinney, wegukanye Tour de France Femmes ya 2024, yashimangiye ko yatangajwe n’uburyo abana b’Abanyarwanda bamwakiranye urugwiro ubwo yari mu myitozo yitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera i Kigali.

Uyu mukinnyi ukinira Canyon–SRAM ari mu bakinnyi batatu bazahagararira igihugu cye mu isiganwa ryo mu muhanda mu bagore [Women Road Race] rizaba ku wa Gatandatu, tariki 27 Nzeri 2025.

Mbere y’irushanwa, Katarzyna yabanje kuzenguruka mu mihanda ya Kigali, ashaka kuyimenyera neza. Gusa ibyo yahasanze byamurenze, bituma agaragaza ko u Rwanda rumusigiye ishusho idasanzwe.

Ati:

“Igihe nageraga hano nari mfite ubwoba bwo kurwara cyangwa guhura n’ibibazo bikomeye, ariko byabaye ibinyuranye. Nagiye niga umuco w’Abanyarwanda, nsanga ari abantu biyoroshya kandi bakira neza. By’umwihariko, kubona abana bato ku mihanda bangaragariza ibyishimo byankoze ku mutima.”

Yakomeje avuga ko ibyo yanyuzemo byamusigiye isomo rikomeye:

“Twibwiraga ko ari twe tugomba kubafasha, ariko mu by’ukuri ni bo badufashije. Batumye imitima yacu igubwa neza kandi tugira ibyishimo. Kugenda bitwigisha ubuzima. Ndishimye kuba ndi umwe mu babonye ayo mahirwe.”

Katarzyna yigeze kwegukana umwambaro w’umukinnyi uzamuka neza (Best Climber’s Jersey) muri Tour de France Femmes ya 2023, mbere yo gutwara iryo siganwa mu 2024.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *