Umufaransa David Lappartient yatorewe kongera kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) mu gihe cy’imyaka ine, manda ye nshya izarangira mu 2029.
Amatora yabereye mu nama ya 194 ya UCI muri Kigali Convention Centre ku wa Kane, tariki 25 Nzeri 2025, mu gihe Umujyi wa Kigali wakiraga Shampiyona y’Isi y’Amagare yitabiriwe n’ibihugu 108 kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri.
David Lappartient yari umukandida rukumbi, bikurikije ngingo ya 41 y’amategeko shingiro ya UCI, ivuga ko iyo hari umukandida umwe ku mwanya runaka nta majwi aba akenewe. Bityo, yemejwe nk’umukuru wa UCI kugeza 2029.
Lappartient ayoboye UCI kuva mu 2017 ubwo yahigitse Brian Cookson, yongera gutorwa mu 2021, kandi afite imyaka 52. Yatangiye urugendo rwe mu buyobozi bw’umukino w’amagare mu Bufaransa (FFC) ndetse no ku rwego rw’Uburayi (UEC). Ni umwe mu banyamuryango ba Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC) kuva 2022.
Muri Gicurasi 2023, yavuye mu nshingano ze zo kuba Perezida wa Komite Olempike y’u Bufaransa.
Mu nama ya 194 ya UCI, yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame, hamenyekanisha kandi ibihugu bizakira Shampiyona y’Isi y’Amagare kugeza 2031:
- 2026: Montreal, Canada
- 2027: French Alps, u Bufaransa
- 2028: Abu Dhabi, UAE
- 2029: Roskilde, Danemark
- 2030: Brussels, u Bubiligi
- 2031: Trentino, u Butaliyani




