Kuri uyu wa Kane, taliki 24 Mata 2025 hagaragaye amashusho y’abagabo batatu bari muri studio ya Bop Pro, bagaragiwe na Element.
Aba nta bandi ni Abasore bakunzwe cyane mu Rwanda aribo Chriss-Eazy, Kevin-kade na The Ben aka Tiger B.
Bidasubirwaho, byamaze kwemezwa ko Tiger B yamaze kwinjizwa mu mushinga w’indirimbo Folomiana, uyu wari usanzwe ari umushinga w’indirombo ya Chriss-Eazy na Kevin-Kade.
Ibi byakurikiwe n’amashusho ya The Ben arikwifuriza isabukuru ureberera inyungu za Chriss-Eazy “Junior Giti’ aho yagaragaye ari kumuha amafaranga.