Kinshasa: RDC mu bwoba bw’abasirikare bakekwaho umugambi wo guhungabanya Perezida Tshisekedi

Yisangize abandi

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu bwoba ko abasirikare benshi bakoranye n’abayobozi bakuru barimo Gen Christian Tshiwewe Songesha, Gen Franck Ntumba, na Brig Gen Benjamin Katende Batubadila bashobora guhungabanya umutekano wa Perezida Félix Tshisekedi.

Aba basirikare bakuru bafunzwe muri Nyakanga 2025, bakurikiranyweho uruhare mu mugambi wo gukora coup d’état. Gen Tshiwewe yari umujyanama wa Tshisekedi mu bya gisirikare, Ntumba ashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Perezidansi, naho Katende yari umuyobozi wungirije w’ingabo zirinda abayobozi bakuru ushinzwe ubutasi n’ibikorwa.

Nyuma y’ifungwa ryabo, igisirikare cya RDC cyatangiye kugira amakenga ko abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru (GR) bakoranye na bo bashobora gutera ibibazo by’umutekano. Kubera iyo mpamvu, batangiye kwimurirwa mu bindi bice bya gisirikare bitari Kinshasa.

Kugeza muri Nyakanga 2025, abofisiye barenga 70, barimo hafi 30 bafite ipeti rya “Général”, bari bamaze gufungwa bakekwaho umugambi wo guhungabanya Perezida Tshisekedi ariko kugeza ubu, nta n’umwe uragezwa mu rukiko.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *