Kirehe: GIZ yatangije icyiciro cya kabiri cya Job Fair ihuza abashaka akazi n’abagatanga

Yisangize abandi

Umuryango w’Abadage ushinzwe Iterambere (GIZ), ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe, watangije icyiciro cya kabiri cya Job Fair binyuze mu mushinga Dutere Imbere, ugamije guhuza abashaka akazi n’abagatanga.

Job Fair ni urubuga rutegurwa hagamijwe gufasha urubyiruko rw’impunzi n’Abanyarwanda baturiye inkambi kubona amahirwe y’akazi no kwihangira imirimo. Intego nyamukuru ni ukubaka ubushobozi, guteza imbere kwigira no gushakira ibisubizo urubyiruko.

Umushinga Dutere Intambwe Action, ufashwa n’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Minisiteri y’Ubudage ishinzwe Ubukungu n’Iterambere (BMZ), ushyirwa mu bikorwa na GIZ mu rwego rwo kongera ubumenyi buha urubyiruko amahirwe y’impinduka nziza. Ibi kandi bijyana n’intego za EU zo gufasha impunzi z’Abarundi mu Karere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’ingamba za Leta y’u Rwanda zigamije iterambere ridaheza (NST2) no gufasha impunzi kwivana mu bukene.

Iki gikorwa cyabereye mu Nkambi ya Mahama, imwe mu zikomeye mu Rwanda, icumbikiye impunzi 69,158 bakomoka mu Burundi, Congo, Sudani n’ahandi.

Saidi Samuel, umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 22 ukorana n’Umuryango wa APAD muri Afurika, yavuze ko uyu mushinga wamuhaye amahirwe yo kugera ku isoko ry’umurimo. Yagize ati: “Ibyo nabonye byose ni umugisha wavuye muri Job Fair. Ubumenyi ndi kugenda ngira buzamfasha mu gufata ibyemezo, kujya inama no kuba umuntu wiyubashye kurusha uko nari ndi nigihe nari ntagishije amashuri yisumbuye.”

Yongeraho ko afite intego yo kuba rwiyemezamirimo, kuko amasomo n’amahugurwa abonerwa muri Job Fair atuma urubyiruko rwigira, rugashobora no guhanga akazi gakemura ibibazo by’abandi. Ariko asaba ko hashyirwaho uburyo bwo gukurikirana abamaze guhabwa amahugurwa kugira ngo bajye babasha kwinjira neza ku isoko ry’umurimo.

Gatsinzi, umukozi mu Karere ka Kirehe, yavuze ko iyi gahunda ari ingenzi mu gufasha impunzi kwikura mu bukene, ariko ikanafasha Abanyarwanda baturiye inkambi. Yagize ati: “Nubwo ari impunzi, ni abantu bacu. Iyo tubahaye amahirwe yo kubona akazi, bibafasha kwiyubaka no gutanga umusaruro. Hari abashobora gukora mu nganda nto ziri hafi aha, kandi hari n’impunzi zishobora gutanga akazi ku baturage b’Abanyarwanda.”

Yakomeje ashimangira ko impunzi zitaba umutwaro ahubwo zitanga umusaruro ugaragara mu karere.

Ngarambe Bernard, ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, yavuze ko uteganya gufasha nibura abantu 500 barimo impunzi n’Abanyarwanda baturiye inkambi, ukazasozwa muri Kanama 2026. Mu bitabiriye iki gikorwa harimo ababonye akazi gahoraho, ak’igihe gito ndetse n’amahirwe yo gukora imenyerezamwuga ashobora kubyara akazi.

Uyu mushinga watangiye muri Gashyantare 2024, uteganyijwe kumara amezi 31. Wibanda ku guteza imbere ishoramari, guhanga imirimo no kuyitanga, ariko unibanda no gufasha impunzi mu bijyanye n’amategeko, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukemura amakimbirane n’ibindi bikorwa bifasha imibereho myiza.

AMAFOTO:


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *