GATEOFWISE.COM
Ibi birori byabereye muri Hotel La Palisse i Gashora. Byari biteganyijwe kuba ku gicamunsi, ariko byatangiye bitinze cyane, bitangira ahagana saa tatu z’ijoro mu gihe abari babitumirijwe bari bahageze kuva saa munani z’amanywa.
Niyo Bosco akigera aho byabereye, yafashe gitari ye maze ubwo Irene yinjiraga mu cyumba cyari cyateguwe, yamuririmbira indirimbo y’urukundo. Nyuma yamufashe ukuboko amusaba ko yazamubera umugore. Uyu mukobwa yahise abyemera nta kuzuyaza, maze Niyo Bosco amwambika impeta mu gihe abari aho bose bakoma amashyi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyo Bosco wagaragazaga ibyishimo byinshi yavuze ko yifuzaga gukora ibi byose papa we akiriho.
“Ni ibirori nari narateganyije kwereka papa akiri muzima, ariko kuko yitabye Imana nahise numva mugomba ideni ryo kubikora, kuko hari abasigaye bamuhagarariye kandi bagomba kubona ibyiza ngezeho.”
Yongeye gushimangira urukundo rudasanzwe afitiye umukunzi we, agira ati: “Ndamukunda cyane, cyane rwose!”
Umuhanzi Bwiza wari mu bitabiriye ibi birori nawe yagaragaje ibyishimo:
“Nishimiye cyane, wagira ngo ni jyewe wari ugiye kwambika impeta cyangwa kuyambikwa. Byari ibintu byiza cyane, kandi ntewe ishema na Niyo Bosco.”


