Malaysia: Trump yatunguranye acinya akadiho ubwo yageraga i Kuala Lumpur

Yisangize abandi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaye mu mashusho yateye urwamenyo ari kubyinana n’abana bari baje kumwakira ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur, muri Malaysia.

Ni mu rugendo rw’iminsi itatu yatangiriye muri Malaysia ku wa 26 Ukwakira 2025, mbere yo gukomereza mu Buyapani (27–29 Ukwakira) no muri Koreya y’Epfo (29–30 Ukwakira).

Trump yitabiriye inama ya ASEAN (Umuryango w’ibihugu by’Amajyaruguru y’Uburengerazuba bwa Aziya) irimo kubera muri Malaysia, aho yanahagarariye isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Cambodia na Thailand.

Gutungurana kwabaye ubwo Trump yamanukaga ku ngazi z’indege ye, Air Force One, agasuhuza abamwakira, hanyuma agatangira kubyina akigera kuri tapi itukura yari yateguriwe.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yamugaragaje abyinana n’abana baririmbaga indirimbo zo kumwakira, aterera ibipfunsi hejuru mu buryo bwo kugaragaza akanyamuneza.

Abari aho bavuga ko Trump yagaragazaga ibyishimo n’ubusabane budasanzwe, kuko yageze imbere y’abana bamwe akabafata mu biganza bakabyinana akanya gato, mbere yo gusubira kuri tapi itukura akomeza n’abayobozi bari baje kumwakira.

Iri ni rimwe mu dukoresho twatunguye benshi mu rugendo rwe muri Aziya, dore ko abasesenguzi bavuga ko Trump akomeje gukoresha imvugo n’imyitwarire yegereza abaturage mu rwego rwo kugaragaza isura nshya y’umuyobozi ugaragaza ubusabane.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *