Ikigo cya Microsoft cyatangaje ko cyahagaritse bimwe mu bikoresho cyahaga igisirikare cya Israel, nyuma yo gusanga byifashishwaga mu kuneka abaturage ba Palestine mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Brad Smith, Visi Perezida wa Microsoft, yavuze ko serivisi zakuweho zari zikoreshwa na Unit 8200, ishami rikomeye ry’ubutasi mu gisirikare cya Israel, rikoresha ikoranabuhanga rya Azure Cloud mu kubika no gusesengura amakuru ya miliyoni z’abatuye Gaza na West Bank.
Amakuru yashyizwe ahagaragara n’ibinyamakuru birimo The Guardian na +972 Magazine yerekanye ko kuva mu 2021, nyuma y’amasezerano hagati ya Microsoft n’ubuyobozi bwa Unit 8200, Israel yifashishaga Azure Cloud mu gukusanya no kugenzura amakuru y’abaturage, ndetse bikaba byarayifashije gutegura ibitero by’indege muri Gaza.
Brad Smith yavuze ko ibyo bikorwa binyuranyije n’amahame ya Microsoft, ati: “Ntabwo dutanga ikoranabuhanga rigamije kuneka abaturage, ahubwo twubahiriza ubuzima bwite bw’abakiliya bacu.”
Raporo iheruka ya Associated Press yagaragaje ko nyuma y’ibitero bya Hamas byo ku wa 7 Ukwakira 2023, Israel yariyongeje gukoresha serivisi za Microsoft mu bikorwa byo kuneka no gutegura ibitero.
