Kigali, ku wa 1 Nzeri 2025 – Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ku mugaragaro amanota y’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye, harimo abo mu mashuri rusange (S6), abarangije mu mashuri y’abarezi (TTC), abiga imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ndetse n’abarangije amashuri y’imyuga n’ubuhanga ngiro byisumbuye (TSS).
Nk’uko byagarutsweho n’itangazo rya Minisiteri, ikigero cy’imitsindire kiri hejuru ugereranyije n’imyaka yabanje, ibintu bishimangira intambwe u Rwanda rugenda rutera mu guteza imbere uburezi bufite ireme. MINEDUC yavuze ko abarenga 90% by’abanyeshuri bakoze ibizamini batsinze, ikigaragaza intambwe ishimishije mu rwego rw’ubumenyi n’imitsindire.
Umusaruro wavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2023/2024:
• Umubare w’abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta: 91,713
• Abanyeshuri bakoze ibizamini: 91,298 (Bangana na 99.5% by’abiyandikishije)
• Abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta: 71,746
• Igipimo cy’abatsinze muri rusange: 78.6%
Ibyahindutse:
1. Kugaragaza amanota mu buryo bwimbitse: Ahanini hagiye hongerwamo ibipimo bishya by’amanota ndetse no kwerekana amanota nyirizina kuri buri somo. Abanyeshuri n’ababyeyi bashobora kubona amanota y’umwimerere.
2. Ubufasha ku batatsinze neza:
– Abakandida bashaka gusibira mu mwaka wa 6 barabyemerewe.
– Abakandida bashobora kwiyandikisha nk’abakandida bigenga mu mwaka ukurikiraho.
3. Kujuririra ibyavuye mu bizamini : Hashyizweho amabwiriza agenga uburyo abanyeshuri bashobora kujuririra ibyavuye mu bizamini mu buryo bunoze.
Uburyo bwo Kureba Amanota
Abanyeshuri n’ababyeyi bashaka kureba amanota yabo bashobora kubikora mu buryo bubiri:
1. Kuri Interineti
Umukandida akanda ku murongo werekana “KANDA HANO” imbere y’icyiciro ashakira amanota, maze agasohoka ku rubuga rwemewe akinjizamo amakuru asabwa.
- S6: https://secondary.sdms.gov.rw/public/nationalExaminationResult.zul
- TTC: https://secondary.sdms.gov.rw/public/nationalExaminationResult.zul
- TVET: https://secondary.sdms.gov.rw/public/nationalExaminationResult.zul
- TSS: https://secondary.sdms.gov.rw/public/nationalExaminationResult.zul
Nyuma yo gukurikiza amabwiriza, amanota agaragaraho ndetse n’ikigo umunyeshuri yizeho.
2. Kuri Telefone (SMS)
Uburyo bwihuse kandi buboneka kuri telefoni ni ugukoresha SMS:
- Andika ubutumwa bugizwe na Code y’umukandida ndetse n’Inomero y’Indangamuntu (ID).
- Ohereza ubwo butumwa kuri 8888.
🔹 Urugero: Andika 603030902020 1200580002643086 wohereze kuri 8888.
Abanyeshuri 18 ba mbere, umwe muri buri cyiciro, bahembwe mudasobwa nshya. Kaminuza y’u Rwanda na Rwanda Polytechnic batanze buruse 50 ku banyeshuri bahize abandi bakaziga batishyura.
Ubutumwa bwa MINEDUC
Mu butumwa bwabo, abayobozi ba MINEDUC bashimiye abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri ku ruhare rwabo mu gutuma iyi ntsinzi igerwaho. Bavuze ko guharanira ireme ry’uburezi bisaba ubufatanye bw’inzego zose, kandi bakomeje gutanga icyizere ko igihugu kizakomeza guteza imbere uburezi bubereye buri wese.


