
Ku wa 3 Nzeri 2025, mu Rwanda hamuritswe bwa mbere muri Afurika drones zitwara abantu, mu gikorwa cyabanjirije inama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, Aviation Africa 2025, iri kubera i Kigali kuva ku wa 4 kugeza ku wa 5 Nzeri. Iyo nama iri ku nshuro yayo ya cyenda yahuje ibigo birenga 80 bikorera mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.
Izi ndege nshya zizwi nka eVTOL, zakozwe n’uruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang. Zikoresha amashanyarazi ku gipimo cya 100%. Zifite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri cyangwa imizigo irenga 620kg, zigakora urugendo rwa kilometero 30 mu minota 25 ku butumburuke bwa metero 100. Zifite amapine 12 afashe ku maguru ane ndetse n’ikoranabuhanga ribasha kumenya imbogamizi mu kirere.
Melissa Rusanganwa wo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe indege za Gisivili (RCAA) ni we wakoze urugendo rwa mbere muri izi ndege. Yavuze ko yumvise afite umutekano kandi atewe ishema n’iri koranabuhanga rizafasha mu bukerarugendo no mu guhuza abantu bo mu bice bitandukanye by’igihugu.
Yagize ati: “Ni ikoranabuhanga rizadufasha mu bukerarugendo ndetse no kugabanya imyuka yangiza ikirere, kuko rikoresha amashanyarazi gusa. Twatangiye na drones zitwara amaraso n’imiti, none twinjiye no mu rwego rwo gutwara abantu.”
Drone imwe igura hafi ibihumbi 400 by’amadolari. U Rwanda rwabaye igihugu cya 21 cyemerewemo izi ndege, mu gihe mu 2024 EHang yari imaze kugurisha 216 hirya no hino ku isi.
Ubusanzwe, mu Rwanda drones zakoreshwaga cyane na Zipline Rwanda mu kugeza amaraso, imiti n’inkingo ku mavuriro. Kuva yatangira muri 2016, Zipline imaze kugera ku bitaro 654, ikoresha drones zigenda intera ya kilometero 160 ku muvuduko wa kilometero 130/h.
U Rwanda rukomeje gushyira imbere umushinga wo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere. Harimo kubakwa Ikigo cy’Icyitegererezo cya Drones (Drone Operation Centre) i Huye, kizatwara miliyari 13,4 Frw. Kizajya cyakira drones z’ubwoko butandukanye harimo n’inini zingana n’indege za kajugujugu, kikagira ubushobozi bwo kwakira izigera ku bihumbi bitatu icyarimwe. Hazanubakwa igice cyo gukora no gusuzuma drones nshya.


