Mugisha Moïse yasezeye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare kubera uburwayi

Yisangize abandi

Mugisha Moïse, wari mu bakinnyi b’u Rwanda bagombaga kwitabira isiganwa ryo mu muhanda [Road Race] mu bagabo muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, yasohotse mu marushanwa nyuma yo gufatwa n’“infection” mu menyo itamwemereraga no kwitoza.

Ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, byemejwe ko Byukusenge Patrick azamusimbura mu bakinnyi b’u Rwanda bazahagararira igihugu ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025.

Mugisha yari yarahuye mu Tour du Rwanda 2025 yabaye muri Gashyantare, aho yakoze impanuka agwa, agira ububabare mu menyo abiri y’imbere, ariko akomeza gusiganwa. Yitabiriye kandi umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Isi (Men Elite Individual Time Trial), asoreza ku mwanya wa 31.

Nyuma y’iri siganwa, ububabare bwiyongereye ku buryo ananiwe no gukora imyitozo, bituma ajyanwa ku bitaro bya Umwami Faisal kugira ngo avurwe.

Mugisha Moïse yavuze ku burwayi bwe mu kiganiro na IGIHE, avuga ko azashyira imbaraga mu masiganwa Nyafurika azakurikiraho:

“Birababaje, ariko mfite ikibazo gikomeye. Ubu intego yanjye ni Shampiyona Nyafurika.”

Ku Cyumweru, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi batandatu mu isiganwa ryo mu muhanda: Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Byukusenge Patrick, Muhoza Eric, Nkundabera Eric na Nsengiyumva Shemu.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *