Munyakazi Sadate : Nigeze gukena kugera ku rwego ngurisha intebe zo mu nzu

Share this post

Umunyemari akaba n’umuherwe Munyakazi Sadate yatangaje ko hari ibihe bibi yagize mu buzima bwe kugera ku rwego yakennye bikaba ngombwa ko agurisha intebe zo mu nzu kugirango abashe kuba yabona amafaranga.

Ibi Munyakazi Sadate yabigarutseho mu kiganiro kihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru IGIHE, Muri iiki kiganiro yagarutse kuri byinshi abantu batazi cyangwa bajya bibeshyaho ku buzima bwe, uyu mujejetafaranga yagarutse ku rugendo rw’ubuzima bwe kuva mu bwana kugera uyu munsi wa none, n’ibindi byinshi.

Muri iki kiganiro Sadate yavuze ko yatangiye kwikorera mu mwaka w’i 2006 afatanyije n’umufasha we, ngo icyo gihe bariryaga bakimara mu mikoro macye bari bafite gusa bakunganirwa n’inguzanyo bagendaga bafata muri banki. Sadate mwibyo bihe akaba yari afite ikigo (Company) cyo gukora ibijyanye n’Icapiro (Papéterie) ndetse n’ibyo gutaka (décoration) afatanyije n’umufasha we.

Mu mwaka w’i 2008 Sadate yaje gusezera akazi yakoraga ko muri Banki maze yiyegurira inzira yo kuba rwiyemezamirimo noneho ajya gushyira ingufu muri ya company ye. Sadate avuga ko kwikorera bitahise bimuhira kuko n’Amafaranga yabishoyemo ubwo yarekaga akazi ka Banki ayo mafaranga atabashije kuyagaruza.

Mu magambo ye yagize ati “ Ntabwo byahise bigenda neza nk’uko nabyibwiraga ahubwo nahuye n’ibibazo byinshi n’udufaranga nari nazanye ngo tuzamfasha, turanshirana. Nageze ku rugero rwo hasi rushoboka ku buryo nageze aho ngurisha intebe zo mu nzu n’ibindi byose nashoboraga gutanga nkabona amafaranga.

Sadate abajijwe icyamuteye igihombo cyo kuri urwo rwego avuga ko ahanini hajemo ikibazo cy’abajyanama kuko nta mubyeyi cyangwa umuvandimwe yari afite ngo amugishe inama yicyo yakora cyangwa se ngo abe yamufasha mu buryo bw’amikoro, gusa akavuga ko nanone ikigo cye (Company) yaritarashinga imizi neza ngo ndetse amasoko menshi yapiganiraga yaratsindwaga. Kuri ibi hiyongeraho ikindi cyuko muri ibyo bihe nta kandi kazi cyangwa ahandi yakuraga amafaranga yashoboraga kumwunganira mu mibereho.

N’ubwo yari yarabuze amasoko yagombaga kugaburira umuryango we, akishyurira abana amafaranga y’ishuri , n’ibindi byinshi bisaba amafaranga mu rugo, Sadate akomeza avuga ko kudacika intege aribyo byamufashije kubura umutwe.

Ikiraka cya mbere yabonye cyikaba cyari icyo kubaka umunara I nyamirambo ngo icyo gihe yahembwe amafaranga yose hamwe ibihumbi 700 maze yongera kuzanzamuka, nyuma yaho yaje kugenda abona andi masoko maze inkuru y’ubuzima bwe ihinduka gutyo. Kuva ku bukene bunuma kwikora ku munwa ari ingorabahizi bikaba ngombwa ko agurisha intebe zo mu nzu kugera ku munsi wa none aho imitungo ye ibarirwa agaciro ka miliyari zirenga 10 za mafaranga y’ u Rwanda.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *