Musanze: Umusore w’imyaka 25 yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi

Umusore wiyahuye
Yisangize abandi

Umusore witwa Ishimwe Emmanuel, w’imyaka 25, wo mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi w’inka mu gikoni aho yararaga mu gikari cy’iwabo, aho bikekwa ko yaba yiyahuye.

Abaturage babanje kugwa mu kantu nyuma y’uko mugitondo cyo ku wa kabiri tariki 24 Kamena 2025, hatangiye gucicikana inkuru y’uko uyu musore wari uzwi mu gace atuyemo basanze yapfiriye aho yararaga wenyine.

Umwe mu baturanyi yagize ati: “Ejo twahuye, ndetse twanavuganye. Twatunguwe cyane no kumva ko mu rukerera yapfuye. Byatubabaje kuko ni ibintu bitoroshye kumva, cyane cyane ko yari umuntu twabonaga ari muzima.”

Hari amakuru aturuka mu baturage avuga ko Ishimwe yaba yari asanzwe agaragaza ibimenyetso byo kwiheba. Umuturage witwa Senzira Wellars (izina ryahinduwe) yavuze ko hari igihe uyu musore yigeze kugerageza kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko uzwi ku izina rya kiyoda, ariko aza kurokoka.

Yagize ati: “Ubushize yagerageje kunywa tiyoda, bamuha amata birangira arokotse. Ariko yavuze ko byanze bikunze aziyahura. None koko yabikoze. Ni ibintu bidushegeshe kuko yari umuntu twizeraga ko azagira ejo heza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Gahonzire Landouard, yemeje iby’urwo rupfu rwa Ishimwe, ariko avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yateye urupfu rw’uyu musore.

Yagize ati: “Twamenye amakuru y’urupfu rwa Ishimwe mu rukerera. Ubu umurambo wajyanywe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma. Ntituramenya impamvu nyakuri y’uru rupfu, ariko ababishinzwe barimo gukora iperereza.”

Ishimwe Emmanuel yabaga mu gikoni cy’iwabo aho yararaga wenyine, ari naho basanze yiyahuye.

Zimwe mu mpamvu ubushakashatsi bwagaragaje zitera urubyiruko kwiyahura havugwa ihangayika n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe (psychological distress), ibibazo byo mu muryango, ibibazo by’ubukungu n’imibereho mibi, imibanire n’abandi (social relationships), ibidukikije n’imyitwarire iganisha ku kwiyahura, kudasobanukirwa n’ingaruka zo kwiyahura

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (World Health Organization (WHO), rigaragaza ko kwiyahura ari kimwe mu bitera imfu nyinshi ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 29 ku isi.

Umuryango w’abibumbye ishami ryita ku bana (Unicef Rwanda) mu 2022, wagaragaje ko 1 mu bana 4 bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ariko batabona ubufasha.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *