Musanze: Umuyobozi w’umurenge yibasiwe n’abaturage

Share this post

Abaturage bo mu murenge wa Shingiro ho mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane bahutaje umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge.

Byabaye ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi, ubwo Gitifu Hanyurwabake Théoneste n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze bashakaga gusenya inzu umwe mu baturage yubatse muri Site igenewe ubuhinzi.

Amakuru y’uko uriya muyobozi yahutajwe yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, mu kiganiro yahaye abanyamakuru. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’inama ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwari bumaze gukoresha abaturage bo muri Shingiro.

Meya Nsengimana yagize ati: “Ubuyobozi bw’umurenge wa Shingiro bwari mu bugenzuzi bw’imyubakire aho bari baramenyesheje umuturage gusenya inyubako ndetse banamuhagarika mbere y’igihe na mbere y’uko inzu ye yuzura, yarandikiwe arabimenyeshwa, ariko nyuma aca ruhinga arubaka.”

“Ubwo rero inzego z’ibanze z’ubuyobozi zajyaga kuyisenya, we ntabwo yashatse kumva ko akwiye kubahiriza amabwiriza ahubwo we yashatse kubarwanya. Abaturage na bo bagendeye muri icyo kigare…twabyita nko guhutaza abari bagiye muri icyo gikorwa. Hahutajwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro, ariko inzego z’umutekano zari zihari nta byacitse yabaye.”

Meya Nsengimana yavuze ko abahutaje Gitifu wa Shingiro atatangaje umubare bagomba gutabwa muri yombi bagashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Mu nama ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwakoresheje abaturage nyuma ya ruriya rugomo, bwabasabye kubahiriza gahunda za leta mu rwego rwo kwirinda kuba bakwisanga mu byaha bakitwaza ko batigeze babisobanurirwa.

Bwabasabye kandi ko mbere yo kubaka bajya bagana inzego z’ubuyobozi kugira ngo zibafashe gusuzuma niba aho bagiye kubaka hemewe.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *