Perezida Evariste NDAYISHIMIYE yatangaje ko yabaye mayibobo ndetse akaniba mudasobwa muri Ambasade y’u Burundi yari iherereye muri Tanzania.
Abinyujije mu kiganiro yakoranye n’umuyoboro wa youtube witwa “Intumwa” Evarisite NDAYISHIMIYE yagaragaje ubuzima bugoye yanyuzemo ubwo yari yoherejwe nk’intumwa yo ku ganira na Leopard NYANGOMA wabarizwaga mu nyeshyamba rya CNDD-FDD.
NDAYISHIMIYE avuga ko yageze Tanzania akananirwa kumvikana na Leopard. Mu magambo ye yagize ati: “Nahise menyesha abari mu Burundi ko byanze. Barambwira bati: ‘Nta yindi nzira, tumukureho tuzane undi ushobora kutuyobora.’ Icyo gihe ni bwo yasimbuwe na Ndayikengurukiye.”
NDAYISHIMIYE yakomeje agira ati: “Bahise badushinja icyaha cyo kuba twaraje kwica impunzi z’Abarundi, bavuga ko turi abasirikare ba Buyoya.”
Nyuma yuko bafashwe ndetse bakanagwa nyuma baje kurekurwa. Budakeye kabiri, na none abapolisi bongeye kuza kubafata ariko NDAYISHIMIYE abaca mu myanya y’intoki ariko bagenzi be bajyanwa muri gereza.
Kuva ubwo Evariste NDAYISHIMIYE yahise atangira kuzerera mu mihanda ya Tanzania kubera ko nyuma yo gucika abapolosi inzu yabagamo yahise ifungwa. Yakomeje avuga ko yahise ashaka uburyo yirwanaho. Mu magambo ye ati:
“Narahabaye ndi umwana wo mu muhanda, ariko ndabizi ko ntawandushaga kurya kandi nta faranga na rimwe nari mfite. Nari mfite umwambaro umwe, isogisi rimwe, inkweto imwe, ariko nararyaga.”
Muri ubwo buzima bubi NDAYISHIMIYE yahuriyemo n’umuryango wabagiraneza wiyemeza kumufasha kandi ugafasha na ba bandi bafunzwe.
NDAYISHIMIYE yaje gushaka kugeza amakuru ku mpunzi bituma ashinga ikinyamakuru kitwa “Intumwa”.
Yashinze iki kinyamakuru nta bumenyi afite, yewe habe n’urupfumuye. Ibya byatumye NDAYISHIMIYE yishora mu bujura. Iki gihe NDAYISHIMIYE n’abagenzi be bagiye kwiba mudasobwa zari muri amabasade y’u Burundi mu gihugu cya Tanzania. Mu magambo ye avanzemo n’agatwenge NDAYISHIMIYE ati:
“No kuri BBC abibuka, byavuzwe ko hari abantu bibye muri Ambasade, hhhh.”
Atangira iki kinyamakuru NDAYISHIMIYE yasohoraga ipaji imwe ariko nyuma aza guhura n’abaterankunga atangira gusohora ibinyamakuru byinshi.
Yavuze ko kandi yakoze utuzi twinshi tugiye dutandukanye harimo nko kwikorera imizigo, Kubumba amatafari, kuba umuyedi, n’ibindi.
NDAYISHIMIYE arangiza ikiganiro ke avuga ko nta mpamvu yo kwiheba kuko byose bishoboka.