Neymar Junior yongereye amasezerano y’amezi atandatu muri Santos FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Brésil.
Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yasubiye muri iyi kipe muri Mutarama 2025 nyuma yo gutandukana na Al-Hilal yo muri Arabie Saoudite.
Byavugwaga ko Neymar ashobora kuzasubira ku Mugabane w’i Burayi ariko yahisemo kumvira umutima we aguma muri Santos FC.
Yagize ati “Nafashe icyemezo ngendeye ku mutima wanjye. Santos ntabwo ari ikipe gusa, ni mu rugo, ni amateka n’ubuzima bwanjye. Hano umwana yabaye umugabo, ndakunzwe, mba njye kandi ndishimye.”
Perezida wa Santos FC, Marcelo Teixeira, yatangaje ko ari impano bahaye abafana.
Ati “Ni umunsi w’amateka, ni impano ku bafana bacu. Umuhungu wacu, icyitegererezo cyacu, nimero 10 wacu azagumana natwe.”
Mu mikino 243 amaze gukinira iyi kipe, Neymar yatsinze ibitego 141, atanga n’imipira 69 yavuyemo ibindi.