“Nshaka kuzajya mu ijuru” – Museveni asobanura impamvu ahora asaba Abanya-Uganda kuva mu bukene

Yisangize abandi

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko impamvu ahora yingingira abaturage be kuva mu bukene ari uko abifata nk’inshingano yahawe n’Imana, kandi ashaka kuzayisubiza neza igihe izamubaza icyo yakoze ku gihugu cye.

Ibi yabigarutseho mu mpera z’icyumweru, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Majyaruguru ya Uganda, mu gace ka Karamoja, aho yasabye abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu guhanga imirimo no kwiteza imbere.

Museveni yagize ati:

“Ibi byose nkora ni ukubinginga ngo muve mu bukene. Njye uri kubinginga ntabwo nkennye, ariko ndabikora kuko nshaka kuzajya mu ijuru. Sinshobora kuyobora abantu bazahora mu bukene ngo nceceke, ubwo ninjya imbere y’Imana izambaze iti: kuki wicecekeye ubwo abantu bawe bari bakennye?”

Perezida Museveni asanzwe asaba abaturage gushyira imbere ibikorwa bibyara inyungu, nk’ubuhinzi bwa kijyambere n’ishoramari rito, nk’inzira yo kurandura ubukene mu gihugu.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe ku wa 15 Mutarama 2026, aho Museveni azahatana n’abandi barimo Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), wari unamuhanganye mu matora aheruka.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *