Minisitiri w’urubyiruko, umuco n’iterambere ry’ubuhanzi UTUMATWISHIMA Jean Nepo Abdallah yatangaje ko hagiye gushyirwaho ikigo gishizwe gukusanya umubare w’abakoresheje igihangano cy’umuhanzi batabihirewe uburenganzira bakishyuzwa, amafaranga agahabwa umuhanzi.
Minisitiri ati:
“Kimwe mu bintu dukurikirana muri Minisiteri ni uko umuhanzi yahabwa uburenganzira, igihangano ke kikamubyarira umusaruro. Icyo dushima itegeko ryagiyeho, rigenga uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge”.
Kandi ngo barikwigira hamwe uko bashyiraho ikigo kizafasha mu wekwishyuza abakoresha ibihangano by’ahanzi bakishyurwa.
Yavuze ko: ” Kubufatanye n’ibigo bitandukanye barigushaka uko iri tegeko ryashyirwa mu bikorwa”
Aho yagize ati:
“Turashaka gushyiraho ikigo kizajya gikusanya umubare w’abakoresheje ibihangano by’abahanzi, ndetse kigakusanya n’amafaranga abantu bishyuye. Niba ushaka gukoresha igihangano muri Hotel, Sitade, ahantu hose hatandukanye ukishyura”.
Ikiyongeyeho Kandi Leta izashyiraho urwego igenzura ruzajya rwita ku myitwarire y’abahanzi.
Ibi kugira ngo bigerweho ni uko abahanzi bazajya bandikisha ibikorwa byabo muri RDB.
Amahoteli, aba DJ, n’inzego zibanze ni bamwe mubarebwa n’uyu mwanzuro.