Ku wa 6 Ukwakira 2025, abakozi batandatu b’Akarere ka Nyabihu hamwe n’abayobozi umunani bo mu muryango IBUKA bafunzwe bakurikiranyweho uburiganya mu kubaka inzu zagenewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abafashwe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, umukozi ushinzwe uburenganzira bwo kubaka, n’abandi bakozi bo mu mashami atandukanye y’Akarere. Harimo kandi Perezida wa IBUKA muri Nyabihu n’abandi bayobozi b’uyu muryango mu mirenge irindwi yagombaga kubakwamo inzu 17.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza nyuma yo gusanga muri izo nzu 17 zateganyijwe, 15 ari zo zubatswe kandi zimwe zitaruzura uko bikwiye. Mu Kagari ka Mutaho, Umurenge wa Rambura, hari inzu ebyiri zubatswe nabi kandi bamwe mu bakozi bari barasinye ko zubatswe neza.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yemeje ifatwa ry’aba bakozi n’abayobozi, avuga ko bari kubazwa ku makosa yakozwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda yo kubakira abarokotse Jenoside.

Yagize ati: “Twamenye iby’ifatwa ryabo mu gitondo, ariko byari byabaye mu ijoro. Bari kubazwa ku bijyanye n’inzu 17 zagombaga kubakwa mu mirenge irindwi, aho bikekwa ko habaye amakosa mu iyubakwa ryazo.”
Yibukije abakozi gukora inshingano zabo neza no kwirinda amakosa, ashimangira ko abaturage bazakomeza guhabwa serivisi kuko hari uburyo bwo gusimbura ababayeho ikibazo.
Ati: “Nta gikuba cyacitse, abaturage bazakomeza kubona serivisi kuko inshingano z’utabashije kuzikora zishyirwa mu maboko y’undi.”
Kuri ubu, abo bafunzwe bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Jenda.