Nyanza: Abasore 15 bakekwagaho kujya mu mitwe y’iterabwoba babonetse.

Share this post

Ubuyobozi bwa karere ka Nyanza buratanga ihumure ku baturage b’aka karere, ibi bikozwe nyuma y’ubwoba abaturage bari bafite nyuma yo kumva ko hari hari umuntu waje agatawara Abasore 15 avuga ko agiye kubaha akazi, ariko abaturage bo bakaba bavuga ko bumvise ko aba basore bafatiwe muri Nyungwe bagiye mu mitwe y’iterabwoba, ariko ubuyobozi bwabiteye utwatsi.

Ibi byose byatangiye ku wa 15 Mata 2025, bibera mu kagari ka Mushirarungu, mu murenge wa Rwibicuma, mu karere ka Nyanza ahazwi nko muri “Blue Blanc” akaba aribwo haje umugabo utarahise umenyekana amazina abwira abo basore ko yababonera akazi, maze nabo baremera bamwerera ko bagakeneye.

Hari umuturage wavuze ko yumvise ko “Uyu mugabo utarahise umunyekana yabwiye aba basore ko ari bubahe akazi ko gupakira imicanga mu modoka, yabijeje kubaha itike no kuzajya abishyura asaga 20,000 Frw.

Uyu muturage yakomeje avuga ko bukeye haje imodoka ipakira abo basore ibageza ahazwi nko mu Bigega ahita abategera indi modoka ya kwasiteri (coaster).

Umwe mu babyeyi bafite umusore muri aba 15 yavuze ko umwana we yagiye atazi ibyarimo, none akaba arikumva amakuru ko baba bafatiwe muri Nyungwe bagiye mu mitwe y’iterabwoba [Nubwo nta bihamya bafite].

Umuyobozi wa gateganyo wa karere ka Nyanza KAJYAMBERE Patrick, yahumurije abaturage aho yatangaje ko abo basore batafatiwe muri Nyungwe kandi ngo ko bari mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Kayumbu kandi bakaba bagiye byemewe n’amategeko.

Naho umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE nawe yahumurije abo baturage avuga ko uko ari 15 bose bari gukora akazi bahampagariwe. Aho baherereye mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Kayumbu, akagari ka Muyange, umudugudu wa Nyarurembo.

Asoza, yaboneyeho no guhumuriza abaturage.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *