Ku wa 3 Nzeri 2025 mu gitondo, imbangukiragutabara y’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza yakoze impanuka ubwo yavaga ku Kigo Nderabuzima cya Kirambi itwaye abarwayi babiri, barimo umwana n’umuntu mukuru wari umaze gukora indi mpanuka.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Nyanza. Dr. Mfitumukiza Jérôme, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyanza, yavuze ko ubwo imodoka yari irimo kugana ku bitaro banyuze hafi y’uruganda rw’amata rwa Nyanza, yahuye n’umunyamaguru wari hagati mu muhanda. Umushoferi yagerageje kumuhunga ariko ntiyabasha kubyitwaramo neza.
Byarangiye imodoka irenze umuhanda, igonga ipoto y’itara ryo ku muhanda maze igwa mu kibuga cya Basketball cy’ishuri ryisumbuye rya Nyanza.
Dr. Mfitumukiza yagize ati: “Hahise hakorwa ubutabazi bwihuse. Ku bw’amahirwe, abari muri iyi modoka bose bakomeretse byoroheje kandi ubu barimo kwitabwaho n’abaganga.”
Amafoto yafashwe ku helyo agaragaza ko imbangukiragutabara yangiritse bikomeye mu gice cy’imbere ndetse n’urubavu rw’iburyo.
