Nyaruguru: Abashoramari beretswe amahirwe ari mu gushora imari mu burezi

Yisangize abandi

Akarere ka Nyaruguru, gaherereye mu majyepfo y’u Rwanda, kari mu turere turi kwihuta mu iterambere bitewe n’ibikorwaremezo bigenda byiyongera, birimo imihanda, amavuriro, gare n’ibindi bifasha abaturage kwiteza imbere. Kazwi cyane kandi nk’akarere k’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, kuko Kibeho gasurwa n’abasaga miliyoni imwe buri mwaka

Nubwo ibyo bikorwa remezo bigenda byiyongera, abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere bagaragaje ko mu rwego rw’uburezi hakigaragara icyuho gikomeye mu mashuri yigenga (ay’inshuke n’abanza). Buri munsi, abana bagera kuri 60 boherezwa kwiga i Huye kubera kubura amashuri nk’ayo muri Nyaruguru. Ibi byagarutsweho ku wa Gatanu, tariki ya 29 Kamena 2025, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa bacyo.

Nyirabahinyuza Beatrice, umwe mu baturage bo muri aka karere, yavuze ko kubura amashuri yigenga bituma ababyeyi bahura n’imbogamizi nyinshi.

“Ikituvuna ni ukubona umubyeyi utuye hano agategera abana bato ngo bajye kwiga i Huye. Iyo amashuri aba ari hano iwacu abana baruhuka bihagije, natwe ababyeyi bikadufasha,” yagize ati.

Na we Bishop Mutabaruka Aphrodis, Umushumba wa Sierra Community Church, yemeza ko kubura amashuri yigenga bikomeje kuba imbogamizi ku bakozi n’imiryango ifite abana bato.

“Ubu mu Nyaruguru hatangiye kuboneka amavuriro yigenga, hakenewe n’amashuri yigenga. Abakozi benshi batinya gutura hano kuko bibagora kubona aho bigisha abana babo. Ni yo mpamvu twavuze ko tugomba gukora ubuvugizi kugira ngo hategurwe umushinga w’ishuri ryigenga mu karere,” yavuze.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Emmanuel Murwanashyaka, yagaragaje ko iki kibazo cyashyizwe mu by’ingenzi bigomba gushorwamo imari mu gihe kiri imbere.

“Hari ababyeyi bakora hano ariko iyo abana bageze igihe cyo kwiga bahitamo kwimuka cyangwa kubajyana i Huye. Ubu turi mu biganiro n’abafatanyabikorwa n’abihaye Imana kugira ngo hubakwe umushinga mugari w’ishuri uzaba urimo amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza. Ibyo byose bigamije gukemura ikibazo cy’amashuri yigenga muri aka karere,” yavuze.

Ubuyobozi bw’akarere buhamya ko Nyaruguru ari ahantu heza ku bashoramari mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu burezi. Kuba gasurwa n’abakerarugendo barenga miliyoni imwe buri mwaka, bituma hari amahirwe yo gushora imari mu kubaka amacumbi y’ibyiciro bitandukanye, mu gutanga serivisi zunganira ubukerarugendo, ndetse no mu gushinga amashuri yigenga azafasha abaturage b’akarere n’abakozi bahakorera.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *