Sosiyete ya OpenAI yatangije porogaramu nshya yo gufungura no gukoresha imbuga za interineti ikoresha ubwenge buhangano (AI), yise ChatGPT Atlas, mu rwego rwo guhatana na Google Chrome ndetse na Microsoft Edge zisanzwe zifite abakoresha benshi ku Isi.
Iyi browser nshya itandukanye n’izisanzwe kuko itagira “address bar” yo kwandikamo izina rya website, ahubwo yubakiye ku bushobozi bwa ChatGPT, bushingiye ku biganiro n’ubushakashatsi bwihuse.
Iyo ukoresheje Atlas, ushyiramo ikibazo cyangwa ibyo ushaka kumenya, ChatGPT igushakirira amakuru hirya no hino ku mbuga zitandukanye, ikagusubiza mu nyandiko imwe yuzuye, inagaragaza inkomoko y’amakuru yose yakoresheje.
Kugeza ubu, ChatGPT Atlas iraboneka gusa kuri mudasobwa za Apple (macOS), ariko OpenAI yatangaje ko izayigeza no ku bindi bikoresho mu gihe cya vuba. Intego yayo ni ugushaka uburyo bushya bwo kwinjiza amafaranga no kongera umubare w’abakoresha serivisi za ChatGPT.
Atlas ifite uburyo bwihariye bwise “Agent Mode”, bushoboza abakoresha ChatGPT Plus (ishyurwa) gushakisha amakuru ako kanya mu buryo busa no gukoresha Google, ariko bigakorwa mu buryo bw’ikiganiro cyumvikana neza kandi bwihuse.
OpenAI kandi iri kubaka ubufatanye n’imbuga z’ubucuruzi n’ingendo nka Etsy, Shopify, Expedia na Booking.com, kugira ngo ikoreshwe no mu bikorwa by’ubucuruzi, gusaka ibicuruzwa no gutegura ingendo.
Mu minsi ishize, Umuyobozi wa OpenAI Sam Altman yatangaje ko ChatGPT ikoreshwa n’abarenga miliyoni 800 buri cyumweru, bivuye kuri miliyoni 400 muri Gashyantare 2025 — bikaba bigaragaza uko ikoreshwa ryayo rikomeje kwiyongera ku muvuduko ukomeye.
Nubwo bimeze bityo, haracyibazwa niba Atlas izabasha guhangana na Google Chrome cyangwa Microsoft Edge, cyane ko na zo zimaze gutangiza uburyo bwifashisha AI mu gushakisha amakuru no gufasha abakoresha internet.




















