MINECOFIN yakebuye abacyumva ko impamba itazabageza i Kigali bayirira ku Ruyenzi
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yasabye Abanyarwanda kureka imyumvire yo kudakunda kuzigama, ibibutsa ko kwizigamira bidaterwa n’ubwinshi bw’amafaranga ahubwo n’ubushake bwo kwiteza imbere. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo 2025, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwizigamira cyabereye mu Karere ka Ngoma, cyari cyatangiye ku wa 31 Ukwakira 2025. Imibare ya MINECOFIN yo mu…
