DeepSeek V3.1 Yasohowe, Izakorera Neza kuri Chips z’Abashinwa

Ikigo cy’Abashinwa gikora ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (AI), DeepSeek, cyatangaje verisiyo nshya ya porogaramu yacyo, DeepSeek-V3.1. Iyi verisiyo yubatswe mu buryo bugezweho, izabasha gukorera neza kuri chips nshya z’Abashinwa zizashyirwa ku isoko vuba, zishobora kwakira no gutunganya amakuru mu gihe gito kandi mu buryo bwizewe. DeepSeek yavuze ko iyi verisiyo ikoresha uburyo bushya bwo…

Soma inkuru yose

Pi App yavuguruye imikoreshereze yayo yorohereza abashaka kubaka software n’abifuza kuyikoresha mubikorwa by’ikoranabuhanga

Ubu Pi app ishobora gukoresha kubatunze mudasobwa aho yabasha gukora neza nk’uko yakoreshaga muri terefone, ibi bije nyuma y’uko Pi mining app nayoyatangiye gukoreshwa kuri muudasobwa ndetse na nyuma yo kuvugurura Node ikaba yatangira gukoresherezwa no kuri mudasobwa. Ubu Pi app nk’umushinga wa AI yatangije chartbot nayo aho ushobora kuyisaba gukora ibiranga ntego ikabiguha vuba…

Soma inkuru yose

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yirukanye abayobozi batatu muri RBC

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yirukanye abayobozi batatu barimo babiri bakoreraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’umwe ukorera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA). Nk’uko byatangajwe mu Igazeti ya Leta yo ku wa 16 Ukwakira 2025, abakuwe mu mirimo muri RBC ni Dr. Ndikumana Mangara Jean Louis, wari Umuyobozi…

Soma inkuru yose

Ibanga ryafashije Akarere ka Kirehe kuba indashyikirwa mu bizamini bya Leta

Akarere ka Kirehe kagaragaje inzira zafashije amashuri yako kuza imbere mu bizamini bya Leta by’umwaka wa 2024/2025, zirimo ubufatanye hagati y’abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri, umwiherero w’abarezi ndetse no kongera amasuzumabumenyi kugira ngo abana bamenyere uburyo bw’ibizamini. Mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, Kirehe yaje ku isonga mu gihugu mu mitsindishirize, aho mu mashuri abanza yatsinze ku kigero…

Soma inkuru yose
Cryptocurrency

Abadepite bo muri Kenya bemeje itegeko rigenga ifaranga koranabuhanga

Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yemeje itegeko rigenga amafaranga y’ikoranabuhanga arimo azwi nka ’Cryptocurrency’, mu rwego rwo gukurura ishoramari no gukemura ikibazo cyo kubura amabwiriza ahamye agenga uru rwego. Iri tegeko nirimara kwemezwa n’umukuru w’igihugu, Banki Nkuru ya Kenya izaba ifite inshingano zo kugenzura no gushyiraho amafaranga y’ikoranabuhanga. Ni mu gihe Urwego rw’Isoko ry’Imari n’Imigabane…

Soma inkuru yose

FARDC yasabye FDLR gushyira hasi intwaro: Ibishobora gukurikiraho?

Ku wa 10 Ukwakira 2025, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ubutumwa butunguranye busaba abarwanyi b’umutwe wa FDLR gushyira hasi intwaro, bakishyikiriza Leta cyangwa ingabo za MONUSCO. Iri tangazo ryatunguye benshi kuko FARDC na FDLR byakunze kuvugwaho gukorana mu buryo butandukanye. Ibi byatangajwe mu itangazo ryasinywe n’Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Sylvain…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwashimiwe ubuziranenge n’inovasiyo mu bukerarugendo muri “TT Warsaw-2025”

U Rwanda rwashyizwe mu bafatanyabikorwa b’imena mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubukerarugendo “TT Warsaw-2025”, rimaze imyaka 30 ribera i Varsovie muri Pologne, kubera ibikorwa byarwo by’ubuziranenge n’inovasiyo mu bukerarugendo. Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ni rwo rwahagarariye igihugu muri iri murikagurisha, aho rwerekanye amashusho n’ibikorwa bitandukanye bigaragaza ubwiza n’amahirwe ari mu bukerarugendo bw’u Rwanda. Uyu muhango wafunguwe ku…

Soma inkuru yose

Bishop Gafaranga yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe gisubitswe

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga igifungo cy’umwaka umwe gisubitswe, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa. Urukiko rwategetse ko ahita arekurwa kuko yari afunzwe, ndetse yacibwa n’ihazabu ya 100.000 Frw. Icyemezo cyasomwe ku wa 10 Ukwakira 2025. Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu mugabo…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wita ku buzima bwo mu mutwe

Ku wa 10 Ukwakira 2025, u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe kimwe n’ibindi bihugu by’isi. Uyu munsi wagamije kugaragaza akamaro ko kwita ku buzima bwo mu mutwe no gukangurira abantu kwivuza hakiri kare, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ibibazo byo mu mutwe biravurwa kandi bigakira, dufashe ababifite kwivuza kare kandi neza.” Raporo ya…

Soma inkuru yose

Ikibuno n’ibituza ni bimwe mu biri gukurura abantu batandukanye i Kigali

Mu Mujyi wa Kigali, hari abantu benshi bavuga ko hari ibice by’imibiri by’abasore n’abakobwa bibakurura cyane. Abasore bamwe bavuga ko bakunda abakobwa bafite imiterere y’umubiri igaragaza ubuzima n’imbaraga, abandi bakavuga ko bibakurura iyo umukobwa afite isura nziza, aseka kenshi, cyangwa agaragaza isuku n’ikinyabupfura. Ku rundi ruhande, abakobwa bamwe bavuga ko bakururwa n’abasore bafite imiterere myiza…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi bwerekana ko kugenda intambwe 7.000 ku munsi bigabanya ibyago byo kurwara indwara zikomeye

Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Lancet Public Health bwerekanye ko kugenda intambwe nibura 7.000 ku munsi bifasha umubiri gukomeza gukora neza no kurinda indwara zitandukanye. Abashakashatsi basanze abagenda izi ntambwe baba bafite amahirwe menshi yo kutarwara indwara nk’iz’umutima, kanseri, cyangwa indwara zifata ubwonko (nka dementia). Ubwo bushakashatsi bushingiye ku makuru y’abantu barenga 160.000 baturutse hirya…

Soma inkuru yose

Minisitiri Uwimana aherutse gusaba kurandura imigenzo isaba abakobwa inka cyangwa ibindi bisabwa kugira ngo bashyingirwe

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke kwirinda imigenzo igoreka uburinganire, irimo gusaba abakobwa kugira ibintu runaka, nk’ikimasa, kugira ngo bashyingiranwe. Yaboneyeho no guhumuriza abasore batinya gushaka kubera kubura inkwano, abibutsa ko amategeko mashya atabategeka gukwa kugira ngo basezerane imbere y’amategeko. Ibi Minisitiri Uwimana yabivugiye ku wa 2 Ukwakira…

Soma inkuru yose

Ingabire Immaculée yitabye Imana ku myaka 64

Ingabire Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda umuryango urwanya ruswa n’akarengane yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburwayi, afite imyaka 64. Urupfu rwe rwemejwe n’abagize umuryango we ndetse n’abo bakoranaga muri Transparency Rwanda, bagaragaza ko atabarutse asize umurage ukomeye mu rugamba rwo kurwanya ruswa no kwimakaza ubunyangamugayo mu Rwanda. Ubuzima n’inzozi…

Soma inkuru yose

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere w’umupira w’amaguru ku Isi utunze miliyari y’Amadolari, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Bloomberg.

Nk’uko bigaragara muri Bloomberg Billionaires Index, urutonde rugaragaza abakire bakomeye ku Isi hashingiwe ku mutungo wabo, uyu rutonde rwasuzumye umutungo wa Cristiano Ronaldo, w’imyaka 40, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal akaba akinira Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite, maze rumushyira mu rwego rw’abaherwe bafite umutungo wa miliyari. Iryo suzuma ryakozwe rigendeye ku mafaranga yinjije mu kazi…

Soma inkuru yose

Rwanda Coding Academy igiye kuvugururwa ikaba Kaminuza izafasha mu kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga

U Rwanda ruritegura guteza imbere umutekano w’ikoranabuhanga binyuze mu mishinga irimo Ikigo Mpuzamahanga cyigisha ibyerekeye kurinda ibitero byo kuri murandasi (Cyber Academy) n’ihindurwa rya Rwanda Coding Academy (RCA) ikaba Kaminuza. Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ibi ubwo yitabiraga inama y’iminsi ibiri ibera i Kigali, igamije kurebera hamwe uko Afurika yakorana mu gucunga neza umutekano…

Soma inkuru yose

Kalisa “Camarade” yajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo kumufunga by’agateganyo

Kalisa Adolphe uzwi cyane ku izina rya Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyamutegetse gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Icyo cyemezo cyafashwe ku wa 29 Nzeri 2025, Urukiko rusobanura ko hari impamvu zikomeye zituma Kalisa akekwaho ibyaha aregwa, bityo bikaba byari ngombwa ko afungwa by’agateganyo…

Soma inkuru yose

Nyabihu: Abakozi b’Akarere n’abayobozi ba IBUKA 14 bafunzwe kubera amakosa mu iyubakwa ry’inzu z’abarokotse Jenoside

Ku wa 6 Ukwakira 2025, abakozi batandatu b’Akarere ka Nyabihu hamwe n’abayobozi umunani bo mu muryango IBUKA bafunzwe bakurikiranyweho uburiganya mu kubaka inzu zagenewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abafashwe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, umukozi ushinzwe uburenganzira bwo kubaka, n’abandi bakozi bo mu mashami atandukanye y’Akarere. Harimo kandi Perezida wa…

Soma inkuru yose