Suède: Element agiye guhurira mu gitaramo na Kizz Daniel

Umuhanzi Element, umwe mu bagezweho cyane mu muziki w’u Rwanda, agiye guhurira na Kizz Daniel mu gitaramo gikomeye kizabera muri Suède ku wa 8 Ugushyingo 2025. Iki gitaramo kizaba ari intangiriro y’uruzinduko rw’ibitaramo bya Element muri bimwe mu bihugu by’i Burayi, nk’uko byemezwa n’amakuru ava mu bo bakorana bya hafi. Amakuru yizewe avuga ko uyu…

Soma inkuru yose

Shein Yahagaritse Kugurisha Ibipupe bya “Sex Dolls” Bisa n’Abana Nyuma yo Kuregwa mu Bufaransa

Urubuga rwa Shein rwatangaje ko rwahagaritse burundu kugurisha ibipupe bikoreshwa mu mibonano mpuzabitsina (sex dolls) nyuma y’uko ruregwe kugurisha ibifite isura isa n’iy’abana bato, ibintu byafashwe nk’ibishobora guteza ibyaha byo gusambanya abana.Byatangiriye ku itangazo ry’Urwego rushinzwe kurengera abaguzi mu Bufaransa (DGCCRF), rwasabye iperereza ku bicuruzwa bya Shein nyuma yo kubona ibipupe bifite isura nk’iy’abana bicururizwa…

Soma inkuru yose

Iran igiye kongera kubaka inganda za nucléaire zasenywe na Israel

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko igihugu cye kigiye kongera kubaka inganda za nucléaire zatewe zigasenywa na Israel, ashimangira ko izi ngufu zigamije iterambere ry’abaturage, atari intwaro. Mu ijambo rye, Pezeshkian yavuze ko ingufu za nucléaire ari ikimenyetso cy’iterambere n’ubumenyi, atari icyago ku mutekano w’Isi. Yagize ati: “Ubuhanga mu bya siyansi ni umutima w’ubwenge…

Soma inkuru yose

Minaloc yatangiye urugamba rwo kuzamura imitangire ya serivisi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yijeje Abaturarwanda ko ibibazo bigaragara mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze bigiye kuvugutirwa umuti, mu rwego rwo kwegereza ubuyobozi abaturage no kunoza imiyoborere ibafasha kwiteza imbere. Ibi yabivugiye ku wa 2 Ugushyingo 2025, ubwo hasozwaga umwiherero w’abayobozi b’intara n’uturere wabereye ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, wari umaze…

Soma inkuru yose

Umusirikare ukomeye wa Israel mu mazi abira kubera amashusho y’iyicarubozo ryakorewe Abanya-Palestine

Maj. Gen. Yifat Tomer-Yerushalmi, wahoze ari Umunyamategeko Mukuru w’Igisirikare cya Israel (IDF), yafunzwe nyuma y’isosoka ry’amashusho agaragaza abasirikare ba Israel bakorera iyicarubozo imfungwa yo muri Palestine, bikaba byateje impaka n’uburakari ku rwego mpuzamahanga. Tomer-Yerushalmi yari yeguye ku mwanya we icyumweru gishize, nyuma yo kwemera amakosa mu kuba ayo mashusho yaragiye hanze atagombaga gusohoka. Ku wa…

Soma inkuru yose

Akarere ka Rwamagana kamaze impungenge abarerera mu ishuri ryibasiwe n’inkongi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwamaze impungenge ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye Institute Women for Excellence (IWE), nyuma y’uko icumbi ry’abanyeshuri 150 rifashwe n’inkongi y’umuriro ku wa 3 Ugushyingo 2025, ibintu byabo byose bikaba byahiye. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko hashyizweho ingamba zihuse kugira ngo abanyeshuri bakomeze amasomo yabo nta murundo w’ingaruka z’iyo…

Soma inkuru yose

Pasiteri Rutayisire yahawe igihembo kubera umusanzu we mu bumwe n’ubwiyunge

Umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi, Rev. Canon Dr. Antoine Rutayisire, yahawe igihembo cy’icyubahiro ku bw’umusanzu we mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, by’umwihariko abikesha igitabo cye “Reconciliation is My Lifestyle”. Ni mu muhango “Inzu y’Ibitabo Summit 2025” wabereye kuri Saint-Paul mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Ugushyingo 2025, utegurwa n’Umunyamakuru Dashim, uzwi cyane mu bikorwa byo…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwahembwe nk’igihugu gifite ibikorwaremezo by’ubukerarugendo byiza muri Afurika

U Rwanda rwegukanye igihembo cy’icyubahiro nk’igihugu gifite ibikorwaremezo bifasha ubukerarugendo byiza kandi bigezweho muri Afurika, mu bihembo mpuzamahanga bya African Tourism Awards 2025. Uyu muhango wabereye i Londres mu Bwongereza ku wa 2 Ugushyingo 2025, ugamije gushimira no guteza imbere ibikorwa n’abantu b’indashyikirwa mu rwego rw’ubukerarugendo ku mugabane wa Afurika. Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza,…

Soma inkuru yose

Impu zinjirije u Rwanda arenga miliyari 11 Frw kuva mu 2024

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abatunganya Ibikomoka ku Mpu mu Rwanda, Kigali Leather Cluster, bugaragaza ko kuva mu ntangiriro za 2024 impu zoherejwe mu mahanga zinjirije igihugu miliyari 11,7 Frw, mu gihe uru rwego rwari rumaze igihe rwaragize ibibazo by’igabanuka ry’agaciro k’impu. Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, Kamayirese Jean D’amour, yavuze ko iri terambere ryatewe ahanini n’ingamba za…

Soma inkuru yose

Ibitero byo kuri internet n’ahazaza h’ikoranabuhanga muri BNR: Ikiganiro na Ndengeyingoma

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga n’Inovasiyo muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Ndengeyingoma Bertrand, yatangaje ko ibitero by’ikoranabuhanga bikomeje kuba kimwe mu byago bikomeye bishobora kwibasira urwego rw’imari, asaba Abanyarwanda kugira ubushishozi no kugira uruhare mu kurinda umutekano w’amakuru yabo. Mu kiganiro yagiranye na BNR Podcast, Ndengeyingoma yasobanuye uko ikoranabuhanga rikomeje guhindura imikorere ya banki, anagaragaza…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso byakwereka ko urya isukari nyinshi kurusha uko bikwiye

Isukari ni ingenzi ku mubiri, ariko iyo irengeje urugero, ishobora guteza indwara nka Diyabete n’izindi ngaruka ku buzima. Umuhanga mu mirire Céline De Groote, wo muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi, asobanura ko kurya isukari nyinshi, cyane cyane ku mugoroba, bituma isukari mu maraso izamuka nijoro, bigatuma umwijima n’umusemburo wa insulin bidakora neza, maze umubiri…

Soma inkuru yose

Niba unywa inzoga n’itabi, dore imyaka bizatangira kugushegesha

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Laurea muri Finland bugaragaza ko abantu banywa inzoga n’itabi kandi batitabira imyitozo ngororamubiri bakiri bato, batangira guhura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima guhera mu myaka 36 kugeza kuri 40. Abashakashatsi bavuze ko imyitwarire mibi yo mu busore, nko kunywa inzoga cyangwa itabi no kudakora siporo, itangira kugaragaza ingaruka ku buzima bw’umuntu ageze…

Soma inkuru yose

Ibyo wamenya kuri Parasomnia itera kurota umuntu agenda cyangwa avuga

Hari abantu barota bagenda cyangwa bavuga batabizi, abandi bakabyuka batamenya aho bari. Ibi bishobora kuba biterwa n’indwara yitwa Parasomnia, igaragazwa n’imyitwarire idasanzwe ibera mu gihe umuntu asinziriye. Abahanga bavuga ko Parasomnia ituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo ibibazo byo mu mutwe nko guhangayika, agahinda gakabije, umunaniro, ndetse no kunywa inzoga cyangwa caffeine mbere yo kuryama. Ibimenyetso…

Soma inkuru yose

Uko warwanya umuhangayiko uterwa na telefoni (“Notixiety”)

Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bagira impungenge cyangwa umuhangayiko igihe bumvise telefone yabo itanga ubutumwa bumenyesha (notifications). Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko iri ni ishusho y’indwara nshya y’ubumenyi yitwa “notixiety”, ijambo rikomoka kuri “notification” (imenyesha) na “anxiety” (umuhangayiko). Prof. Lieven De Marez wo muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi, asobanura ko…

Soma inkuru yose

Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko RDC nta ruhare izagira mu gufungura ikibuga cy’indege cya Goma

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nta ruhare izagira mu gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, nk’uko bamwe bari babyibazaho. Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu nama yiga ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari yabereye i Paris ku wa 30 Ukwakira 2025, Perezida w’u…

Soma inkuru yose

Minisitiri Nduhungirehe yasubije Tshisekedi washinje u Rwanda gushaka kwigarurira igice cya RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasubije Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko amushinje ko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira igice cy’igihugu cye, ashimangira ko ahubwo ari umuryango wa Tshisekedi ushaka kwigwizaho umutungo kamere wo muri Katanga. Perezida Tshisekedi yari yavuze ibi ubwo yavugaga n’Abanye-Congo baba mu…

Soma inkuru yose

Ibibazo bine bikomeje kubangamira amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, nk’uko byagaragajwe na Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impamvu enye zikomeye zigaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kurenga ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C. afashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kiganiro yahaye TV5 Monde, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo ibiganiro by’i Washington bigenda neza, ibikorwa bya Leta ya RDC…

Soma inkuru yose

U Rwanda rugiye kubaka umuturirwa w’akataraboneka hafi ya KCC uzatwara arenga miliyari 90 Frw

U Rwanda rwatangije umushinga mushya wo kubaka umuturirwa uzaba umwe mu muremure kandi w’igezweho mu gihugu, witwa “Parklane Tower”, uzuzura utwaye miliyoni 62.5$ (arenga miliyari 90 Frw). Iyi nyubako izaba igizwe n’amagorofa 19, ikazubakwa mu Karere ka Gasabo, hafi ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights. Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa nk’uko bigaragara mu…

Soma inkuru yose

Ibyago bishobora guterwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga nijoro

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bristol mu Bwongereza bwerekanye ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu masaha yo nijoro, cyane cyane mu kwandika, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe. Ibyo bushakashatsi byagaragaje ko abantu bakoresha izo mbuga hagati ya saa tanu z’ijoro (11:00 p.m.) na saa kumi za mu gitondo…

Soma inkuru yose