M. Iréné yatangaje itariki y’ubukwe bwe na Nishimwe Liliane

Umunyamakuru akaba n’umushabitsi mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, Murindahabi Iréné uzwi cyane nka M. Iréné, yatangaje ku mugaragaro itariki y’ubukwe bwe na Nishimwe Liliane bamaze igihe bakundana. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, M. Iréné yavuze ko bazasezerana ku wa 15 Kanama 2026, anaherekesha ubutumwa bwuje amarangamutima uyu mukobwa basangiye urukundo. Yagize ati: “Ndagukunda cyane.” Ubukwe butegerejwe n’abatari…

Soma inkuru yose

YouTube Shorts na Podcasts bikomeje kwigarurira imitima y’abakoresha internet

Mu gihe uburyo abantu bakoresha internet bukomeje guhinduka umunsi ku wundi, amashusho magufi azwi nka YouTube Shorts ari mu bintu biri gukurura abantu benshi cyane ku Isi. Ubu buryo bwo kureba video bwatumye abantu benshi batangira gukoresha igihe kinini kuri YouTube kurusha mbere. Imibare mishya igaragaza ko buri kwezi abantu bareba amasaha arenga miliyari ebyiri…

Soma inkuru yose

Ikoranabuhanga rya AI Riri Guha Icyizere Abagabo Babwirwaga ko Batabyara

Ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (AI) rikomeje kuzana impinduka zikomeye mu buvuzi, aho ubu ryanatangiye gufasha abagabo bafite ikibazo cy’ubugumba kubona amahirwe yo kubyara. Ubwo buryo bushya bwafashije umugore witwa Penelope n’umugabo we Samuel, bari bamaze imyaka irenga ibiri bagerageza kubona umwana nta ntsinzi. Indwara yari yarababujije kubyara Nyuma y’ibizamini byinshi, Samuel yaje gusanganwa indwara…

Soma inkuru yose

Lynda Priya yahishuye amayeri umugabo we yakoresheje kugira ngo amutsindire umutima

Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa filime w’icyatwa mu Rwanda, Lynda Priya, yanyuze mu nyanja y’urukundo maze ahishura amayeri n’uburyo umugabo we, Christian Irenge, yakoresheje ikoranabuhanga rishingiye ku kazi kugira ngo amwiyegereze kugeza bemeranije kurushinga. Mu kiganiro cyuje amarangamutima menshi cyatambutse ku muyoboro wa YouTube, Lynda yagaragaje ko urugendo rwabo rw’urukundo rutatangiye nk’uburyo busanzwe bw’abasore b’iki gihe,…

Soma inkuru yose

Aliko Dangote yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanga icyizere cy’ishoramari muri Afurika

Dangote yavuze ko Afurika ikeneye ishoramari rikomeye Umuherwe wo muri Nigeria, Aliko Dangote, yatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika abona bifite amahirwe akomeye y’iterambere kandi bikwiye gushorwamo imari. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Norges Bank Investment Management, Nicolai Tangen, aho baganiriye ku iterambere rya Afurika n’uruhare rw’ishoramari mu kuzamura ubukungu…

Soma inkuru yose

Huye: Umwana umwe yapfuye abandi babiri barakomereka mu nkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi

Agahinda n’ihungabana ni byinshi mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, nyuma y’inkongi y’umuriro yafashe inzu abana batatu barimo, umwe muri bo agahita ahasiga ubuzima mu gihe abandi babiri bakomeretse bikomeye. Iyi nkongi yabaye mu masaha ya saa mbili z’umugoroba ku wa 14 Gicurasi 2026, aho abaturage bavuga…

Soma inkuru yose

Impinduramatwara mu Bwikorezi: Ikoranabuhanga Ririguhindura Ubukungu bw’Isi.

Uko Ubwikorezi Bwinjiye mu Gihe Gishya Dushingiye ku kirangano turimo. Mu myaka mike ishize, urwego rw’ubwikorezi rwabaye kimwe mu byihuta guhinduka ku Isi. Iterambere ry’ikoranabuhanga, izamuka ry’imijyi, ubucuruzi mpuzamahanga ndetse n’ihindagurika ry’ikirere biri gutuma ibihugu n’ibigo bikora ubwikorezi bishaka uburyo bushya bwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwihuse, buhendutse kandi bwangiza ibidukikije ku rugero ruto….

Soma inkuru yose

OpenAI yazanye Codex muri ChatGPT ya telefoni, igiye korohereza abandika porogaramu za mudasobwa

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya OpenAI yatangaje ko yamaze gushyira porogaramu yayo yifashishwa mu gufasha abandika code, izwi nka Codex, muri ChatGPT ikoreshwa kuri telefoni za Android na iPhone. Ni intambwe nshya igamije gutuma abakora porogaramu za mudasobwa bashobora kubona ubufasha bw’ubwenge buhangano aho bari hose, badategereje kugera kuri mudasobwa zabo. Codex ni iki? Codex ni ikoranabuhanga…

Soma inkuru yose

“Uri inzozi ndota kugeza bukeye” Umunyarwenya Etienne yifurije umugore we Josiane isabukuru mu buryo bwakoze benshi ku mutima.

Umunyarwenya nyarwanda Iryamukuru Etienne yagaragaje amarangamutima akomeye akunda umugore we Uwizeyimana Josiane, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko mu butumwa bwuje urukundo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram kuri uyu wa 15 Gicurasi, Etienne yavuze ko Josiane ari umuntu ukomeye mu buzima bwe ndetse amusobanurira urukundo amufitiye mu magambo yuje imitoma. Yagize ati:…

Soma inkuru yose

Musanze: hari kubakwa ikimoteri kigezweho kizatunganya imyanda ikabyazwa ifumbire n’ibicanwa

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group), ku bufatanye n’Akarere ka Musanze, bari kubaka ikimoteri kigezweho kizajya gitunganya imyanda itandukanye ikomoka mu ngo n’ikorwa n’abaturage, ikabyazwa ifumbire n’ibicanwa bya Briquet. Iki kimoteri kiri kubakwa mu Murenge wa Gacaca ku buso bwa hegitari 6,8, kikazuzura gitwaye miliyari 4,5 Frw. Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu 2024, ikaba…

Soma inkuru yose

Imyemerere nayo igena igihe umuntu azamara ku isi

Mu gihe hari abatekereza ko ubuzima bwiza bushingira gusa ku biribwa byiza, imiti cyangwa amafaranga. Nyamara, ubushakashatsi butandukanye bukomeje kwerekana ko uburyo umuntu yitekerezamo ndetse n’imyemerere agira ku buzima bwe bishobora kugira uruhare runini ku mibereho ye no ku gihe ashobora kumara ku isi. Iyo umuntu ahora yibwira ko adashoboye cyangwa ko nta cyiza cyamubaho,…

Soma inkuru yose

Umutekano Muke Muri Cabo Delgado Ukomeje Guhungabanya Ubuzima bw’Abaturage

Mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ya Mozambique, umutekano ukomeje kuzamba bitewe n’ibitero by’inyeshyamba ziyitirira idini ya Islamu, ibintu bikomeje gushyira abaturage mu bwoba no gutuma benshi bahunga ingo zabo. Umwepiskopi wa Quelimane Agaragaza Uburemere bw’Ibibazo Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Quelimane, Osório Citora Afonso, yatangaje ko ubuzima bw’abaturage bo muri Cabo Delgado…

Soma inkuru yose

Polisi ya Uganda yahaye umupolisi inkweto zidasanzwe kubera ikirenge kinini cyamubuzaga gukora neza

Umupolisi wari umaze igihe abura inkweto zimukwira yahawe izifite ibice 52 ku bipimo byo mu Burayi Polisi ya Uganda yahaye umupolisi wayo, PPC Olepus Jovian, inkweto zihariye nyuma y’igihe kinini ahura n’ikibazo cyo kubura inkweto zimukwira kubera ubunini bw’ikirenge cye. Kumunsi wo kuwa Kane, ubuyobozi bushinzwe ibikoresho muri Polisi ya Uganda bwamushyikirije inkweto z’akazi zifite…

Soma inkuru yose

Ibintu by’ingenzi wakora igihe wumva ufite umunaniro ukabije

Umunaniro ni ibintu bisanzwe ku muntu wakoze cyane, yaba mu kazi k’umubiri cyangwa mu bitekerezo. Gusa hari igihe umunaniro urenga urugero, ukagira ingaruka ku buzima bwa buri munsi ndetse umuntu akabura uko awutandukanya n’indwara. Nubwo kuruhuka ari cyo gisubizo cya mbere, hari n’izindi ngamba zafasha umubiri kongera imbaraga no guhangana n’iki kibazo. Kuruhuka bihagije ni…

Soma inkuru yose

Abagore bagiye gufashwa kubona moto zikoresha amashanyarazi binyuze mu bufatanye bwa Spiro na ESP

Sosiyete ya Spiro ikora moto zikoresha amashanyarazi muri Afurika, yagiranye ubufatanye na Sosiyete ya Entrepreneurial Solutions Partners (ESP) bugamije gufasha abagore kubona moto zikoresha amashanyarazi kugira ngo babashe kwihangira imirimo no kwiteza imbere. Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Gicurasi 2026 mu nama y’abayobozi bakuru b’ibigo n’abashoramari muri Afurika izwi nka Africa CEO Forum….

Soma inkuru yose

Hatangijwe ikoranabuhanga rizafasha kubika no kwibuka amazina y’abazize Jenoside

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guha agaciro abazize ayo mahano, Aegis Trust yatangaje umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ugaragaza amazina y’abazize Jenoside mu buryo bwa 3D. Uyu mushinga wiswe: “Inkingi z’Amazina y’Abacu” wamuritswe ku wa 14 Gicurasi 2026, ukaba ugamije gufasha Abanyarwanda ndetse n’Isi yose gukomeza kwibuka abazize…

Soma inkuru yose

Ubwishingizi nk’ishingiro ry’ubukungu bwa Afurika: Ibiganiro bya Africa CEO Forum 2026

Mu gihe Afurika ikomeje gushaka uburyo bwo kongera ubudahangarwa bw’ubukungu bwayo, inama ya Africa CEO Forum 2026 iri kubera i Kigali kuva tariki ya 14 na 15 Gicuransi, yahindutse urubuga rukomeye rwo kuganiriraho uko urwego rw’ubwishingizi rwashyirwa ku rwego rw’ibikorwaremezo by’ingenzi nk’imihanda, amashanyarazi n’ikoranabuhanga. Abayobozi mu nzego z’imari, ubwishingizi n’ubuyobozi bwa za banki nkuru z’ibihugu…

Soma inkuru yose

Abarenga 3,500 basoje ikiciro cya Kaminuza muri RP

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira ko guteza imbere amashuri ya tekiniki n’ay’imyuga bikomeje gushyirwa imbere, mu rwego rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ubumenyingiro. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri Rwanda Polytechnic, wabaye ku nshuro ya cyenda ku wa 14 Gicurasi 2026. Abanyeahuri basabwe gukoresha…

Soma inkuru yose

Akamaro ko Kunywa Amazi Mu Buzima bwa Buri Munsi.

Amazi: Inkingi y’Ubuzima bwa Muntu. Amazi ni kimwe mu bintu by’ingenzi umubiri w’umuntu ukenera kugira ngo ukore neza buri munsi. Abahanga mu buzima bagaragaza ko umubiri w’umuntu ugizwe n’amazi ku kigero kiri hagati ya 50% na 70%, bitewe n’imyaka, igitsina ndetse n’imiterere y’umubiri. Ibi bivuze ko amazi afite uruhare runini mu mikorere y’ingingo zose z’umubiri…

Soma inkuru yose

Impamvu Abaganga Bashishikariza Abantu Gukora Imyitozo Ngororamubiri .

Ubuzima bwa benshi buri guhinduka bitewe nakazi dukora umunsi ku munsi. Muri iki gihe isi iragenda ihinduka cyane, aho abantu benshi bamara amasaha menshi bicaye ku kazi, imbere ya mudasobwa cyangwa telefone, ibintu abahanga bavuga ko biri mu bituma indwara zitandura ziyongera umunsi ku wundi. Abaganga n’inzobere mu buzima bagaragaza ko gukora imyitozo ngororamubiri ari…

Soma inkuru yose

U Burusiya Bwakubise Bikomeye Kyiv Nyuma y’Amagambo ya Putin Ko Intambara Ishobora Kurangira Vuba.

Ibitero Bikomeye Byongeye Guhungabanya Umurwa Mukuru wa Ukraine Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, u Burusiya bwagabye ibitero bikomeye by’indege zitagira abapilote (drones) n’imbunda za misile ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, ibintu byongeye gukomeza kwerekana ko intambara hagati y’ibihugu byombi itarimo kugabanya ubukana. Kwamamaza kw’amasasu n’iturika rya misile byumvikanye mu bice byinshi bya…

Soma inkuru yose

Ndahiro Valens Papy yahakanye ibyaha byatumye Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka itanu

Ndahiro Valens Papy yahakanye ibyaha aregwa birimo gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukana mu ruhame, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bumusabiye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1,2 Frw. Uru rubanza rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 14 Gicurasi 2026, aho areganwa n’umushoramari Ndayisenga Materne umushinja kumwangiriza izina binyuze mu nkuru yatambutse kuri BTN TV mu…

Soma inkuru yose

Googlebook: Ikoranabuhanga rishya rigiye koroshya ubuzima bw’abakoresha mudasobwa

Mu gihe isi y’ikoranabuhanga ikomeje gutera imbere cyane, Sosiyete ya Google iri gutegura mudasobwa nshya yiswe “Googlebook”, izaba ifite ubushobozi bwo gukoresha cyane ubwenge buhangano buzwi nka Gemini AI. Iyi mudasobwa ni icyiciro gishya cya mudasobwa zitezweho gukora ibintu byinshi mu buryo bworoshye kandi bwihuse, aho umuntu azajya akoresha amagambo cyangwa amabwiriza make gusa mudasobwa…

Soma inkuru yose

Aegis Trust yahuguye abarenga 6000 ku burezi bwimakaza amahoro mu Rwanda

Umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya Jenoside no kubaka amahoro ku Isi, Aegis Trust, watangaje ko mu myaka ine ishize wahuguye abarenga 6000 barimo abarimu, urubyiruko, abarezi, abashakashatsi n’abafata ibyemezo ku buryo bwo gutanga uburezi n’uburere bwimakaza amahoro n’ubumwe mu Rwanda. Ibi byatangajwe ku wa 13 Gicurasi 2026, mu muhango wabereye ku Kigali Genocide Memorial, aho hasozwaga…

Soma inkuru yose

BRD yegereje abaturage inguzanyo zihendutse binyuze muri SACCO zo hirya no hino mu gihugu

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD PLC, yatangije gahunda nshya igamije kwegereza abaturage serivisi z’imari binyuze muri za SACCO zo ku rwego rw’uturere, mu rwego rwo gufasha cyane cyane abahinzi, aborozi n’urubyiruko kubona inguzanyo zoroshye kandi zihendutse. Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Nyamagabe ku bufatanye na Ishema SACCO, ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 180. Harimo inguzanyo…

Soma inkuru yose

Inkubi y’Umuyaga Yahitanye Abasaga 100 mu Buhinde.

Umuyaga Ukomeye Wasenye Inzu n’Ibikorwaremezo mu gihugu cy’ubuhinde. Nibura abantu 111 bamaze guhitanwa n’inkubi y’umuyaga n’imvura y’amahindu byibasiye leta ya Uttar Pradesh mu majyaruguru y’Ubuhinde ku mugoroba wo ku wa Gatatu. Uyu muyaga wangije inzu nyinshi, uhirika ibiti ndetse usenya ibisenge by’inzu zoroheje n’ibindi bikorwaremezo. Leta ya Uttar Pradesh ni yo ituwe cyane mu Buhinde,…

Soma inkuru yose

Umunyarwenya Nyaxo yaguriye ibikorwa bye mu bucuruzi

Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi nyuma y’igihe kinini akora umwuga wo gusetsa no gukina filime. Uyu munyarwenya ukunzwe cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, yinjiye mu rwego rw’ubucuruzi bwo kwakira abantu aho yatangije serivisi zirimo akabari, restaurant, amacumbi, sauna ndetse na massage mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko sinema…

Soma inkuru yose

Ise: Indwara y’uruhu ifata benshi ariko ikaba ivurwa igakira

Indwara y’ise ni imwe mu ndwara z’uruhu zikunze kwibasira abantu benshi, cyane cyane ahantu hashyuha cyangwa ku bantu bakunda kubira ibyuya byinshi. Nubwo bamwe bayitiranya n’izindi ndwara z’uruhu, ise iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’imiyege (fungi) gashobora kwiyongera ku ruhu kakarutera guhindura ibara. Ise ni iki? Ise ni indwara y’uruhu iterwa n’udukoko duto twitwa Malassezia…

Soma inkuru yose

Impamvu Isi Ikomeje Gushyuha Buri Munsi.

Isi iri gushyuha kurusha uko byari bisanzwe. Mu myaka ishize, isi yakomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’ihindagurika ry’ikirere. Ubushyuhe bukomeje kwiyongera, amapfa akaza kenshi, imyuzure ikangiza ibikorwa remezo ndetse n’inkubi z’umuyaga zikaba nyinshi kurusha mbere. Abashakashatsi bavuga ko ibi atari ibintu bisanzwe, ahubwo ko bifitanye isano n’ibikorwa by’ikiremwamuntu. Icyo ubushakashatsi bwerekana. Raporo zitandukanye zakozwe n’itsinda mpuzamahanga…

Soma inkuru yose

Umuhanzi Yampano yanditse ibaruwa isabira imbabazi abafungiwe gukwirakwiza amashusho ye, atangaza n’umushinga w’imyaka mishya

Mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’urukiko ku bantu bakurikiranweho gukwirakwiza amashusho ye bwite, umuhanzi Yampano (Wa Boi) yasohoye ibaruwa ifunguye yuje amagambo y’ubwiyunge, imbabazi, n’icyizere cy’ejo hazaza. Muri ubu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzi yagaragaje ko yahisemo inzira y’amahoro mu rwego rwo komora ibikomere no gutangira icyiciro gishya cy’ubuzima. Inzira y’imbabazi n’ubutwari Mu…

Soma inkuru yose

U Rwanda ruri mu mushinga mugari wo kuvugurura uburyo bwo gutunganya amazi yanduye

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore, yatangaje ko umushinga wo kubaka uruganda rutunganya amazi yanduye ava mu bwiherero bwo mu Mujyi wa Kigali wadindiye nyuma y’uko rwiyemezamirimo wari warawutsindiye ananiwe kuwushyira mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe. Uyu mushinga wari ugamije kubaka uruganda runini ku Giticyinyoni ndetse n’imiyoboro ireshya na kilometero 92 izajya inyuzwa munsi y’ubutaka mu bice…

Soma inkuru yose

Amayobera i Brighton: Imibiri y’Abagore Batatu Yatoraguwe mu Nyanja

Polisi yatangiye iperereza ku cyateye uru rupfu. Polisi yo mu gace ka Brighton yatangaje ko imibiri y’abagore batatu yatoraguwe mu nyanja mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ibintu byateye impungenge n’amayobera muri ako gace gakorerwamo ubukerarugendo ;Nk’uko Sussex Police yabitangaje, inzego z’ubutabazi zahamagariwe ahitwa Madeira Drive saa kumi n’imwe n’iminota 45 za mu gitondo…

Soma inkuru yose

Menya indwara zitandukanye zifata ‘Prostate’ n’uburyo wakwirinda

Iyo havuzwe ijambo “Prostate”, abantu benshi bahita batekereza kanseri, nyamara abaganga bavuga ko kanseri ari imwe gusa mu ndwara nyinshi zishobora gufata uru rugingo rw’umubiri w’umugabo. Prostate ni urugingo rujyanye n’imyororokere y’abagabo, ruherereye munsi y’uruhago rw’inkari. Rukora amatembabuzi afasha intangangabo kubaho no gukora neza. Abahanga mu buvuzi bavuga ko uko umugabo agenda akura, ari na…

Soma inkuru yose

Sky2 Yatawe muri Yombi Akurikiranyweho Gukubita no Guhoza ku Nkeke Umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB (Rwanda Investigation Bureau), rwatangaje ko rwataye muri yombi Hahirwabasenga Thimotee uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Sky2, akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. Acyekwaho gukomeretsa umugore we Amakuru yatangajwe na RIB avuga ko Sky2 akekwaho gukubita umugore we bashakanye byemewe n’amategeko, akanamuruma…

Soma inkuru yose

Umushinga wa Trump Tower muri Australia wahagaritswe kubera kutishimira izina rya Trump.

Izina rya Trump ryiswe “uburozi” muri Australia Umushinga wo kubaka inyubako ya mbere ya Trump Tower muri Australia wahagaritswe nyuma y’amezi atatu gusa utangajwe. Sosiyete y’iterambere ry’imiturire ya Altus Property Group yavuze ko izina rya Trump ryamaze kutakirwa neza n’abaturage benshi bo muri icyo gihugu. Umuyobozi mukuru wa Altus Property Group, David Young, yabwiye CNN…

Soma inkuru yose

Israel yashyizeho itegeko ryemerera igihano cy’urupfu ku bakekwaho ibitero bya Hamas byo ku wa 7 Ukwakira 2023

Inteko Ishinga Amategeko ya Israel, izwi nka Knesset, yemeje itegeko rishya ryemerera inkiko guhana igihano cy’urupfu abantu bakekwaho kugira uruhare mu bitero bya Hamas byabaye ku wa 7 Ukwakira 2023 ndetse no gufata abantu bugwate ku bwinshi. Iri tegeko ryatowe n’abadepite 93 mu gihe nta n’umwe warwanyije icyo cyemezo, mu gihe abandi 27 batitabiriye itora…

Soma inkuru yose

Menya Impamvu Ushobora Kumva Ushaka Kuruma Cyangwa Gukanda Umuntu Ukunda

Hari igihe umuntu areba uwo akunda cyane, yaba umukunzi, umwana cyangwa inshuti ye, akumva ashaka kumuhobera cyane, kumuruma buhoro cyangwa kumukanda amatama. Nubwo bamwe babyibazaho, abahanga bavuga ko ibi ari ibintu bisanzwe biterwa n’imikorere y’ubwonko. Iyi myitwarire izwi muri siyansi nka “cute aggression” cyangwa “dimorphous expression.” Abashakashatsi bavuga ko ibaho igihe umuntu afite ibyishimo cyangwa…

Soma inkuru yose

BK pro league yatangaje uko igikombe cya Shampiyona y’ u Rwanda 2025/2026 kizatangwa.

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League, rwatangaje uko ibikombe bya shampiyona ya 2025/2026 bizatangwa, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi zivugwa kubera amakipe yo muri Sudani ari gukina muri iyi shampiyona. Mu itangazo ryashyizwe hanze na BK Pro League, yavuze ko ikipe izarangiza iri ku mwanya wa mbere muri rusange izahabwa…

Soma inkuru yose

Impamvu zituma umuntu ahorana stress atazi impamvu yazo

Hari abantu benshi bavuga ko bahorana guhangayika cyangwa stress, nyamara iyo ubabajije ikibazo kibibatera bakabura icyo bavuga. Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko stress itava gusa ku bibazo bikomeye umuntu aba ahanganye na byo, ahubwo ishobora guterwa n’imibereho ya buri munsi, uburyo umuntu atekereza, ndetse n’imihindagurikire y’ubuzima. Guhora utekereza cyane Imwe mu mpamvu zikunze…

Soma inkuru yose

Ibitabo byinshi birimo kuborera mu bubiko mu gihe amashuri amwe akibura ibyo kwigishirizamo

Raporo nshya y’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ibibazo bikomeje kugaragara mu micungire y’ibitabo by’amasomo mu mashuri yo mu Rwanda, aho ibitabo byinshi biguma mu bubiko igihe kirekire mu gihe hari amashuri avuga ko adafite ibikoresho bihagije byo kwifashisha mu myigishirize. Iyi raporo igaragaza ko nubwo Leta yashoye amafaranga menshi mu kugura ibitabo byagenewe…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwakajije ingamba zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Mu gihe isi yose ikomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’iyangirika ry’ibidukikije, u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije. Buri mwaka ku wa 05 Kamena, isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, aho u Rwanda na rwo rwifatanya n’ibindi bihugu mu bikorwa byo gukangurira abaturage kurushaho kwita ku bidukikije. Uruhare…

Soma inkuru yose