Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko RDC nta ruhare izagira mu gufungura ikibuga cy’indege cya Goma
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nta ruhare izagira mu gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, nk’uko bamwe bari babyibazaho. Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu nama yiga ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari yabereye i Paris ku wa 30 Ukwakira 2025, Perezida w’u…
